AmakuruImyidagaduroUrukundo

Kwizera Olivier aravugwa mu rukundo n’umukinnyikazi wa filime mu Rwanda

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu kuri ubu uri no mubahamagawe na Mashami Vincent  umutoza w’ikipe y’igihugu mu bakinnyi 39 mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022.

Mu minsi ishize, Umunyezamu wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Kwizera Olivier, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yaratunguranye abwira amagambo y’urukundo Umutoniwase ukina ari muganga muri Filime “Umuturanyi”

Icyo gihe ibi byaje nyuma yaho uyu mukinnyi mpuzamahanga yari amaze kwisubiraho ku cyemezo yari yarafashe asezera umupira w’amaguru.

Ubu ni ubutubwa bwakiriwe neza na bamwe  barimo  Umutoniwase Nadia umaze kubaka izina muri Sinema Nyarwanda by’umwihariko muri Filime yitwa “Umuturanyi”.

Uyu mukobwa yabwiye Kwizera ko yishimiye kuba yemeye kugaruka muri ruhago, ni ubutumwa yanditse agira ati “Zari inzozi! Nishimiye ko ugarutse rukundo.”

Kwizera Olivier  mu gusubiza uyu mukobwa, nawe yanditse agira  “Ngukeneye iruhande rwanjye iteka ryose kandi nzagutera ishema rukundo.”

Uyu mukobwa  ubwo yabazwaga   ku nkuru z’urukundo rwe na Kwizera Olivier bamaze iminsi bagaragarizanya urugwiro ku mbuga nkoranyambaga, yirinze kubyemeza ariko ntiyerura ngo abihakane.

Yagize ati “Kwizera ni inshuti yanjye, twatangiye ubucuti ntazi niba anakina umupira, byo nabimenye nyuma. Ibyo gukundana byo ni ubuzima bwite bwanjye uwifuza kubimenya anyandikire kuri Instagram ndamusubiza.”

Uyu mukobwa ukina muri filime yitwa ‘Umuturanyi ‘aho akina ari muganga mugore ka Gatogo twabibutsa ko aherutse guhatana mu Irushanwa ry’ubwiza rya ’Miss Global Beauty Rwanda” akanegukanamo ikamba rya Miss Popularity.

Umutoniwase Nadia yemeje ko yiteguye guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022.

Umutoniwase yatangiye kwinjira muri Sinema mu 2020 ahereye muri “Makanika comedy” nyuma aza kugaragara muri “Natacha Series” hanyuma aza kwinjira mu “Umuturanyi” ya Clapton Kibonke yatumye amenyekana cyane.

Umutoniwase umaze kuba icyamamare muri sinema, yarangije amashuri yisumbuye muri “Ecole Secondaire St Joseph le Travailleur” mu bijyanye n’Ikoranabuhanga.

Umutoniwase na Kwizera Olivier ku mbuga nkoranyambaga baba baterana imitoma
Uyu mukobwa uvugwa murukundo na Kwizera Olivier amaze kumenyekana cyane muri Cinema nyarwanda cyane muri Filime yitwa ‘umuturanyi”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger