AmakuruImyidagaduro

Kwita Izina : Itsinda rya Mafikizolo mu bise amazina abana b’ingagi

Itsinda ry’abahanzi bakomeye ryo muri Afurika y’Epfo, Mafikizolo, riri mu Rwanda ubwo rya rimaze gususurutsa abitabirye umuhango wo kwita Izina , umwana w’ingagi bahaye izina bamwise ‘Akiza’

Theo Kgosinkwe & Nhlanhla Nciza, bagize itsinda rya Mafikizolo rikomeye muri Afurika  bageze i Kigali  ku wa 06 Nzeri 2016. nyuma y’uyu muhango wo Kwita Izina ab abahanzi  bazitabira igitaramo gikomeye kizabera i Rubavu ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 7 Nzeri 2018.

Nhlanhla Nciza umukobwa wo muri tsinda muri uyu muhango wo Kwita Izina yavuze ko yashimishijwe no gutaramira abanyarwanda ndetse akaba ari inshuro ya 3 bagarutse mu Rwanda , Ikintu yagarutseho  cyamushimishije cyane ni  ukubyinana na Perezida Kagame mu gitaramo cyabaye nyuma y’inama y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe yabereye mu Rwanda mu 2016.

Mafikizolo izataramana n’abagize Gakondo Group isanzwe izwi mu Rwanda. Iri tsinda rizaririmba mu gitaramo gikomeye cyiswe ‘Igitaramo-Cultural Celebratory Gala Dinner’ nyuma y’imyaka ibiri yari ishize bavuye bavuye mu Rwanda. aho baheruka gukorera igitaramo i Kigali ubwo bataramiraga abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe yahabereye mu 2016.

Iri tsinda ryatwaye  igihembo cy’Itsinda ryiza ry’umwaka muri Afurika y’Epfo (South African Music Award) inshuro eshatu.

Ubutumwa Nhlanhla Nciza yyashyize hanze ashimangira ko bishimiye bikomeye kuririmbira abakuru b’ibihugu muri Afurika ariko bikaba akarusho babyinanye na Perezida Kagame,
Mafikizolo ubwo bitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 23 mu Karere ka Musanze
Twitter
WhatsApp
FbMessenger