AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

#Kwibuka25: Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagiriye inama abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Nk’uko bisanzwe bimenyerewe na buri munyarwanda, taliki ya 7 Mata buri mwaka, mu Rwanda hose hatangizwa ku mugaragaro igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwibuka ku nshuro ya 25, bizatangira ku Cyumweru taliki ya 7 Mata, aho biteganyijwe ko ibiganiro bizakorwa mu minsi ibiri ariko gahunda yo kwibuka ikamara iminsi 7 nk’uko bisanzwe.

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB yagiriye inama Abanyarwanda bose kwirinda gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakanazibukira icyari cyo cyose cyagira uwo gihungabanya muri ibi bihe.

Itangazo RIB yashyize hanze ryagiraga riti ” Muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ni byiza ko Abaturarwanda twese turushaho kuzirikana ikiduhuza tukamagana ikidutanya bityo tukirinda icyo aricyo cyose cyaduhungabanya haba ku buzima bwacu ndetse n’ibyo dutunze.

Niyo mpamvu dusaba Abaturarwanda bose kwirinda ibi bikurikira:

  1. Ingengabitekerezo ya jenoside.
  2. Guhakana no Gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi; nko kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside atari Jenoside; kugoreka ukuri, kwemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri cyangwa kugabanya uburemere n’ ingaruka za Jenoside;
  3. Guha ishingiro Jenoside; nko gushimagiza, gushyigikira cyangwa kwemeza ko Jenoside yari ifite ishingiro;
    Kwiba, kwangiza, kurigisa cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi
  4. Gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
  5. Guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside; nk’ibikorwa bigamije gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro, kwigamba, gushinyagurira, gutuka cyangwa kwangiza umutungo w’umuntu hashingiwe ku kuba yaracitse ku icumu rya Jenoside.

Tuributsa Abaturarwanda bose ko ibi bikorwa byose bimaze kuvugwa bigize ibyaha bihanwa n’Itegeko No 59/2018 ryo kuwa 22/08/2018 ryererekeranye n’Icyaha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside n’Ibyaha bifitanye isano nayo.

Turasaba uwo ariwe wese wahura nabyo guhita abimenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ku cyicaro kimwegereye cyangwa guhamagara kuri nimero itishyurwa 166.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruboneyeho umwanya wo kwifatanya n’abandi Baturarwanda muri iki gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, tubashishikariza kwitabira gahunda zo kwibuka mu ituze.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger