AmakuruImyidagaduro

#Kwibuka25: Eric Senderi yashyize hanze indirimbo y’icyunamo

Umuhanzi Eric Senderi yasohoye indirimbo nshya y’icyunamo ikubiyemo ubutumwa bwo gushishikariza Abanyarwanda gusigasira amateka yaranze u Rwanda hibukwa inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994.

Umuhanzi Eric Senderi ni umwe mu bahanzi bakunze kuririmba indirimbo zirimo ibikorwa bya Leta, izirimo ubutumwa bw’urukundo n’izishishikariza Abantu kwibuka ibyaranze u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akenshi mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu muhanzi akunze gusohora indirimbo izifashishwa muri ibi bihe.

Mu gitondo kuri uyu wa gatanu tariki 5 Mata, Senderi yasohoye indirimbo yitwa ‘Amateka yacu’ na yo ngo iri mu zizakoreshwa mu minsi 100 yo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside 1994.

Senderi yavuze ko iyo ndirimbo yayise ‘amateka yacu’ bitewe gushaka no kuvuga ku barokotse n’abana na bo n’ibikomere bafite.

Ati “Nyandika nagendeye ku barokotse mbana na bo buri munsi mbona ko bagifite ibikomere by’inyuma ku mubiri n’imbere mu mitima batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Senderi yakomeje avuga ko yihanganisha abacitse ku icumu rya Jenoside kandi ngo arasaba buri wese utunze Televiziyo na telephone kumva ubutumwa buri muri iyo ndirimbo.

Reba indirimbo nshya ya Eric Senderi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger