Amakuru ashushyeImikino

#Kwibuka25: Abantu 25 bafashwe bareba imikino ya UEFA Champions League

Mu ma saa 22h30 kuri uyu wa Kabiri, inzego zishinzwe umutekano zafatiye abantu 25 mu rugo rw’uwitwa Mutabazi William utuye mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma, bareba imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi, UEFA Champions league.

Imikino yabaye muri iri joro, Tottenham Hotspurs yatsinze Manchester City 1-0, Liverpool itsinda FC Porto 2-0. Yari imikino ibanza.

Mu gihe u Rwanda ruri mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu bihe nk’ibi ibikorwa byose by’imyidagaduro bibera mu ruhame biba byahagaritswe mu gihugu.

Uyu Mutabazi wari wakoranyirije abantu mu rugo ngo asanzwe yerekana imipira mu nyubako rusange,  aba bantu bafashwe bareba iyi mikino basanzwe mu gikari cy’aho akorera, abonye inzego z’umutekano aracika. Ibikoresho yifashishaga birimo ’projecteur’ byahise bifatwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, Bushayija Francis, yavuze ko abafashwe bose basubiye mu ngo zabo nyuma yo kubaganiriza.

Ati “Ntibafunzwe twabaganirije barataha, nyuma yo gusanga bishe amabwiriza y’Icyunamo. Ubu bose batashye bari mu ngo zabo .”

Uyu mwanzuro ngo watewe n’uko icyabaye atari icyaha, ahubwo ari ukurenga ku mabwiriza gusa.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger