AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Kwibuka24: Nyanza ya Kicukiro Hibutswe abatereranywe na Loni maze bakicwa ari benshi-AMAFOTO

Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki ya 11 Mata 2018, habaye urugendo ndetse n’ijoro ryo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ahitwa Nyanza ya Kicukiro; ryaranzwe n’ubuhamya, ikiganiro ku ruhare rw’umuryango mpuza mahanga kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, indirimbo zijyanye no kwibuka ndetse n’amagambo yavuzwe na bamwe mu bashyitsi bakuru bagiye batandukanye.

Babanje gukora urugendo rwavuye Kicukiro muri IPRC rwerekeza Inyanza

Mu ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 24 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, ahazwi ko hiciwe Abatutsi barenga 5000 ku itariki ya 11 Mata 1994,habanje gukorwa urugendo rwo kubibuka ari nako abarwitabiriye bagendaga basobanurirwa inzira y’umusaraba abiciwe aho banyuzemo ubwo bari bavanywe mu ishuri rya ETO Kicukiro, aho bari bahungiye n’ubundi. bizeye kurokorwa n’ingabo za Loni (MINUAR), ariko ikabatererana bakicwa n’Interahamwe, nyuma yo gutakamba ndetse ntibatinye no kujya imbere y’ibimodoka by’abasirikare kugira ngo babatabare, ariko bikaba iby’ubusa bakitahira iwabo n’imbwa zabo, nyuma yo kurasa mu kirere bikiza Abatutsi batakambaga.

Babanje gukora urugendo rwavuye Kicukiro muri IPRC rwerekeza Inyanza

Mouhamoud Tombani washyinguye imibiri yabaga yatawe muri Nyabarongo na Akagera igahiukira muri Lake Victoria

Mu magambo yagiye avugwa hagiye hagarukwa ku nsanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi igira iti : “ Twibuke Twiyubaka”. Ibi ndetse  bikaba byagarutsweho cyane no mu ndirimbo zijyanye no kwibuka zaririmbwe na Munyanshoza ndetse na Grace na Mariya Yohana tutibagiwe n’abandi batanze ubuhamya ndetse bakanatanga n’ubutumwa bugiye butandukanye.

Mu ijambo yavuze, Perezidate w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite mu Rwanda, Madamu Donatille Mukabalisa,wari umushyitsi mukuru  yashimangiye ko kwibuka bizakomeza,ariko akangurira abanyarwanda gukomeza inzira y’ubwiyunge bimakaza gahunda ya Ndi umunyarwanda ndetse baharanira kudaheranwa n’agahinda ahubwo bakarushaho gukora cyane kugirango biyubake.

Mu ijambo ryabanjirijwe no kwihanganisha abacitse ku icumu, Perezida wa IBUKA Dr Dusingizemungu  yari yabanje kubwira abari aho ko nta mpamvu yo guheranwa n’agahinda ahubwo ko nibabara bakarira baze kwizera ko baza kuvayo vuba bagakomeza urugendo rwo kwiyubaka yaje no kuboneraho gukangurira buri wese gutunga agatoki uwagaragayeho ibitekerezo bipfobya ndetse bikanahakana Jenoside yakorewe abatutsi ndetse  atibagiwe n’uwakoze Jenoside utarafatwa ngo agezwe imbere y’urukiko aha akaba yagize ati:

“Reka nsabe buri umwe wese uri aha  gutanga amakuru k’umuntu uwo ariwe wese ucyekako yakoze Jenoside ariko akaba atarafatwa ndetse n’undi wese ugaragayeho gupfobya ndetse no guhakana Jenoside akwirakwiza ingegabitekerezo yayo kandi nubabara ukarira wizere ko uvayo vuba ugakomeza urugendo rwo kwiyubaka bityo rero turire dusohore ibyiyumviro byacu ariko tugaruke vuba kuko abakoze Jenoside ubu icyo bashaka barifuza ko twaheranwa n’agahinda ntitugire icyo tugeraho”.

 

David na Mushiki we witwa Bebe batanga ubuhamya bavuga inzira baciyemo kugirango barokoke

 Muri iri joro ryo kwibuka kandi hagarutswe ku buryo Jenoside yateguwe, dore ko bitatewe n’ihanuka ry’indege ya Habyarimana,ahubwo ko uburyo yateguwe cyane, hifashishijwe byinshi ibi bikaba byagarutsweho n’umurinzi w’igihango witwa Thadeyo Karamaga wahoze ari umusirikare mu ngabo z’U Rwanda za kera aho yari ashinzwe gushyingura ingabo zaguye ku rugamba ndetse akaba yanatangaje ko ariwe washyinguye uwari Ministre w’intebe Agathe Uwiringiyimana akimara kuraswa isasu mu mutwe. yahise anaboneraho gutanga amakuru y’uko uwitwa Generali Nibihora babanaga mu Ngabo za cyera akiriho kandi ko kugeza nubu atarafatwa kandi yarakoze amahano muri Jenoside ko ni kimenyimenyi hari umuntu uheruka ku muhamagara ufite numero ya telefone yo mu budage yumva afite ijwi nkirye.

Dr Diogène Bideri nawe wibanze ku Muryango w’Abibumbye warenze ku nshingano zawo mu kiganiro cye cyavugaga ku ruhare rw’umuryango wabibumbye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagarutse cyane ku kanama kari gashinzwe umutekano kafashe icyemezo cyo guhungisha ingabo zako zaturukaga mu gihugu cy’u Bubiligi ubwo Jenoside yari yamaze gutangira hose mu gihugu.

Abantu b’ingeri zose bari bitabiriye uyu mugoroba wo kwibuka

Tubamenyeshe ko iri joro ryo kwibuka ryabanjirijwe n’urugendo(Walk to Remember) ryari ryiganjemo urubyiruko rutanakanzwe n’imvura yatangiye kugwa ikanyagira abari bitabiriye icyo gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi aho i Nyanza mu karere ka Kicukiro.

AMAFOTO: Hirwa Redemptus

Twitter
WhatsApp
FbMessenger