Amakuru ashushye

Kwibuka ku nshuro ya 24: Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza ku mugaragaro icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1995.

Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Mata 2018 ku rwibutso rwa Jenocide rwa Gisozi aho Paul Kagame aherekejwe na Madamu we Jeanette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere banashyira indabo ku rwibutso rwa Gisozi rushyinguyemo inzirakarengane z’abatutsi bazize Jenoside mu rwego rwo gutangiza kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Uru rwibutso rushyinguwemo  imibiri y’abatutsi basaga 250,000 batoraguwe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muhango wo gushyira indabo ku rwibutso wari witabiriwe nabanyacyubahiro batandukanye ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda, George Nkosinati Twala, niwe washyize indabo ku mva mu izina ry’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Mu gutangiza iki gikorwa kigiye kumara iminsi 100 mu gihugu hose , Umuyobozi wa Kimisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) Dr Bizimana Jean Damascene mu kiganiro yatanze yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Rwanda yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bubi bwariho icyo gihe ndetse agenda atanga n’ingero z’imvugo mbi abayobozi barimo n’uwari Perezida icyo gihe Juvenal Habyarimana batangaga babiba urwango mu banyarwanda.

Yanakomoje yagarutse ku mateka ya Jenoside uburyo yateguwe himakazwa gahunda yo guheza umututsi muri gahunda zose z’igihugu.

Rumwe mu rugero yatanze n’imbwirwaruhame zirimo iz’uwari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana yavugiye mu Bubiligi yagiye gusura abanyeshuri b’abanyarwanda bigagayo n’ibyavuzwe na Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe wemeye ibyaha bya Jenoside yaregwaga mu Rukiko rwashyiriweho u Rwanda i Arusha.

Icyo gihe ubwo yarabajijwe ku kibazo cy’abanyarwanda b’impuzi bari hanze Perezida Habyarimana yavuze ko Abanyarwanda bahungiye mu mahanga badakwiye gutahuka kuko Leta y’u Rwanda itabona aho ibashyira ahubwo ko bakwiye gushaka ibyo bakorayo bikabatunga ndetse ngo banashake ubutaka bahingeyo.

Guhera uyu munsi ku ya 7 Mata 2018, mu Rwanda hose ndetse no mu mahanga Abanyarwanda bari kwibuka inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 aho abari imbere mu gihugu bazajya bajya gukurikirana ibiganiro mu nzego z’ibanze. Iki gikorwa kizamara iminsi 100.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger