AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamanaPolitiki

Kwibuka 25: Kiliziya Gatorika yakuyeho Misa ya Kabiri mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu rwego rwo kugira ngo Abakiristo Gatolika  babashe kwitabira neza ibiganiro byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muw’1994, misa zisanzwe ziba mbere ya Saa Sita hazajya haba imwe nk’uko byatangajwe mu Itangazo ryashyizweho umukono na Arkiyepiskopi wa Kigali, Mgr Antoine Kambanda .

Paruwasi zose zasabwe ko ko mbere ya saa sita hazasomwa misa imwe kandi nayo igasomwa hakiri kare, kugira ngo abakristu bayo babashe kwitabira iki gikorwa cyo kwibuka.

Iri tangazo rivuga ko ku cyumweru mbere ya saa sita hazasomwa misa imwe. Ni mugihe biteganyijwe ko iki gikorwa cyo kwibuka kizatangira mu Rwanda hose ku cyumweru tariki 7 Mata.

Riragira riti “Muri buri paruwasi mu misa zisanzwe ziteganyijwe, ku cyumweru mbere ya saa sita hazasomwa misa imwe hakiri kare kugira ngo tuzashobore kwitabira gahunda zo kwibuka”.

Rivuga kandi ko misa ya nimugoroba yo ishobora kuzasomwa hakurikijwe uko gahunda yo kwibuka kuri uwo munsi iteye.

Musenyeri Rukamba yongeraho ko muri iyi baruwa bavugamo n’ibijyanye no kubabarirana, gusaba imbabazi no kuzitanga. Banasaba abazi ahari imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro kuhavuga kugira ngo ishyingurwe.

Hari kandi gushishikariza abakristu kuzirikana ko guhora mu Kiliziya no gusangira Ukaristiya, ari ikimenyetso cy’uko ubumwe bushoboka hagati yabo.

Nk’uko Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yabishyize ahagaragara, biteganyijwe ko gahunda yo kwibuka izatangira taliki 7 Mata 2019.

Kuri iyo tariki kandi hateganyijwe urugendo rwo Kwibuka (Walk to Remember) ruzakurikirwa n’umugoroba w’icyunamo haba ku rwego rw’Igihugu no ku rwego rwa buri Karere.

Ku rwego rw’Igihugu umuhango uzatangirira ku rwibutso rwa Kigali (Gisozi) ukomereze kuri Stade Amahoro. Ku rwego rw’Uturere, icyumweru cy’icyunamo kizatangirizwa muri umwe mu Midugudu igize Akarere watoranyijwe kubera amateka yihariye.

Kwibuka bizabera kandi muri buri Mudugudu, abaturage bagezweho ikiganiro ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bungurane ibitekerezo kuri icyo kiganiro, bakurikire ubutumwa nyamukuru bw’uwo munsi.

Musenyeri Philippe Rukamba avuga ko bashishikariza abanyarwanda gusaba imbabazi no kuzitanga
Twitter
WhatsApp
FbMessenger