AmakuruAmakuru ashushye

Kwakira ruswa, guhutaza umuturage byinshi abaturage bashinja urubyiruko rw’abakorerabushake

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwamenyekanye cyane mu mwaka ushize wa 2020 ubwo icyorezo cya covid-19 cyageraga mu Rwanda maze leta igashyiraho ingamba zitandukanye zo gukumira icyo cyorezo.

Muri iyo gahunda ya leta yo gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo nibwo hatangiye kugaragara urubyiruko rw’akorerabushake mu gushishikariza abaturage kwirinda icyo cyorezo, mu bikorwa byabo harimo; gushishikariza abaturage kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba neza intoki, Guhana intera ndetse n’ibindi.

Gusa nyuma inzego za leta zatangaje bimwe mu bihano n’amande azajya acibwa umuntu wese wafashwe atubahiriza amabwiriza yashyizweho, nibwo abaturage batangiye kujyanwa mu masitade bakararamo ndetse bagatanga n’amande aba yremejwe na njyanama y’akarere runaka.

Muri iyo nkundura yo gufata abantu bakabaraza muri sitade urubyiruko rw’abakorerabushake rufatanije na polisi, urwego rwa DASSO, n’izindi nzego zibanze batangiye kujya bafata umuntu wese warenze ku mabwiriza akajyanwa muri sitade kandi akanahanwa.

Ah niho habaye igisa n’ihangana hagati y’uru rubyiruko n’abaturage cyane ko bamwe bavuga ko nta mpuhwe bagira yemwe ngo hari n’abarenganya abantu bakabafata kandi bari bubahirije amabwiriza ngo bakamufata bagamije ko agira icyo yabaha (amafaranga) ngo babe bamurekura.

Usibye gufata umuntu kandi yubahirije amabwiriza, ngo uru rubyiruko runahutaza abaturage mu bikorwa byo kubashishikariza kwirinda icyorezo aho hari bamwe bakubita bikaba byanabaviramo imvune zikomeye nko mu Karere ka Musanze hakwirakwiye inkuru y’abakorerabushake bakubise u mwarimu bamusanze mu kabari n’ubwo byaje guhakanwa n’inzego z’ubuyobozi ko mu bakubise uwo muntu nta rubyiruko rw’abakorerabushake bari barimo.

Mu karere ka gakenke kandi gitifu w’umurenge afatanije n’umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’umurenge wa Muhondo batawe muri yombi nyuma yo kugaragara mu mashusho bakubita umu motari bamuziza ko ashaka kwambuka akarere kandi bari muri guma mu karere.

Bamwe babihinduye business yo kubonamo amafaranga

Umuturage wo mu karere ka Musanze twaganiriye utarashatse ko amazina ye amenyekana yavuze ko mu mujyi wa Musanze hari ababigize business bagafata abantu babakangisha ko barabajyana muri sitade maze bagaciririkanwa ku mafaranga ari bumuhe.

Yagize ati;’’Uzaze nkwereke ahantu uzahagarara maze urebe uko bari kujya mu biciro n’abantu, ubu abantu barabimenye baragufata ukibwiriza ugakora mu mufuka ukamuhereza none se aho kurara muri sitade ugatanga ibihumbi icumi wabigenza ute?’’

Undi nawe utuye mu karere ka Nyabihu yavuze ko aho kujyanwa gufungwa akanacibwa amande angana n’ibihumbi icumi ko yaha umukorerabushake ibihumbi bitatu ariko akamurekura akagenda.

Yavuze ko ushobora kujyanwa mu modoka muri abantu icumi ukisanga ugezeyo uri umwe abandi bafite amafaranga bigendeye wowe utayafite ukarazwa muri sitade cyane ko uturere tutagira sitade tubaraza muri za kasho.

Avuga ku myitwarire y’urubyiruko rw’abakorerabushake, Umuhuzabikorwa wabo ku rwego rw’igihugu Murenzi Abdallah yatangarije Radio1 ko abakorerabushake batandukira indangagaciro kabo bakabamenya bahanwa bakanaganirizwa kuko ngo nta muntu udakora ikosa.

Kugeza ubu ni kenshi abaturage bashinja uru rwego rw’abakorerabushake kubahutaza ndetse bakanatandukira bakivanga mu mirimo yagakwiye gukorwa n’izindi nzego.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

 

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger