AmakuruImikino

Kutubahiriza amabwiriza byatumye Rayon Sports yongera gucibwa andi mande na CAF

Ku wa kabiri w’iki cyumweru, impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika CAF, yongeye guca andi mande ikipe ya Rayon Sports, nyuma yo gutinda gutangariza igihe izagerera mu gihugu cya Kenya.

Rayon Sports igomba gucakirana na Gor Mahia, mu mukino wo kwishyura w’itsinda D ugomba kubera kuri Stade ya Kasarani kuri iki cyumweru, gusa ntiyigeze itangariza CAF igihe cya nyacyo izagerera i Nairobi mu gihugu cya Kenya kandi amabwriza ya CAF avuga ko ikipe igomba kubitangaza byibura mbere y’ibyumweru 2.

Kwica aya mabwiriza byatumye CAF itangaza ko igomba guca Rayon Sports amande angana n’ibihumbi 3 by’amadorali ya Amerika, akaba kandi abaye amande ya kane iyi kipe y’Ubururu n’umweru.

Amakuru ahari avuga ko CAF yamaze kwandikira FERWAFA iyimenyesha ko iyi kipe ya Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations igomba kuryozwa kudatangira amakuru ku gihe y’umunsi wa nyawo izagerera i Nairobi.

Aya mande aje asanga ibihumbi 15 Rayon Sports yaciwe nyuma yo guhamwa na ruswa yo mu mukino wa LLB i Bujumbura, Igihumbi cy’amadorali yaciwe nyuma yo kutubahiriza amategeko agenga imyambarire mu mukino wa Young Africans i Dar Es Salaam, ibihumbi 2 yaciriwe kubera kutubahiriza nanone amategeko agenga imyambarire mu mukino wayihuje na USM Alger, ndetse n’amande angana n’ibihumbi 20 by’amadorali yaciwe nyuma y’imvururu abakinnyi bayo bagaragayemo nyuma y’umukino wayihuje na USM Alger.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger