AmakuruIbitekerezoUrwenya

Kuri Bonane madamu wanjye yansabye uruhushya ko agiye gusura i wabo none yahezeyo-Nkore iki?

Ibyago nigwira abagabobburya sinarinzi ko ibintu byahindukira ku muntu bigeze aha atabigizemo uruhare, kuko ibyambayeho kuva kuri Bonane tariki ya 1 Mutarama… ni agahomamunwa.

Mu gihe abandi baba bishimye, njye umugore wanjye yansabye uruhusa ambwira ko hari gahunda afitanye n’i wabo ko azagaruka nyima y’umunsi imwe, none yahezeyo.

Igitangaje hagati aha ni uko nahamagaye i wabo ngo mbabaze igihe bazamwoherereza, bo bakambwira ko atigeze ahagera ahubwo ko nindeba nabi ndabarangira aho umwana wabo yagiye.

Kugeza ubu madamu we kuva yava mu rugo akurira moto, telefone ye ndayihamagara igataruka, hari uwambwiye ko ashobora kuba yanshyize muri Blacklist ariko nirinze kubitekerezaho kugira umutima wanjye udasandara.

Uku mubona, madamu wanjye twari tumarabye imyaka itatu, ariko yari yaranze ko duhita tubyarana kugira ngo tubanze dushake ibizatunga umwana wacu numva ari igitekerezo cyiza nanjye nirinda kumutera inda.

Nagerageje kumushakisha hose namubuze neza neza, mungire inama y’uko nabigenza kuko amatariki akomeje kwiyongera umunsi ku wundi nta kuru na rimwe mfite ku cyerekezo cye.

Uretse kuba ataragarutse, n’i wabo ntibanyoroheye bambaza aho umwana wabo ari kandi nanjye byanyobeye kuko muhamagara igacamo rimwe gusa ubundi igahita itaruka.

Mumbwire icyo nakora muraba mumfashije kabisa, Nurakoze cyane Imana ibahe umugisha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger