AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Kunyagira Seychelles byatumye Amavubi azamukaho imyanya itatu ku isi

Ikipe y’igihugu Amavubi iheruka kwitwara neza isezerera ibirwa bya Seychelles mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu mwaka wa 2022, yazamutseho imyanya itatu ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA.

Ni urutonde FIFA yashyize ahagaragara mu masaha make ashize ruyobowe n’ikipe y’igihugu y’Ububiligi.

Magingo aya u Rwanda ruri ku mwanya wa 130 ku isi, mu gihe mu kwezi gushize rwari ku mwanya wa 133 ku isi. U Rwanda kandi ruri ku mwanya wa 36 ku isi, imbere y’ibihugu nka Kenya n’Uburundi.

Ni nyuma yo kwitwara neza rusezerera ibirwa bya Seychelles ku giteranyo cy’ibitego 10-0, mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi wabaye mu minsi mike ishize.

Ku ruhando rw’isi, ikipe y’igihugu y’Ububiligi Les Diables Rouges iracyari iya mbere, imbere ya Les Bleus y’Ubufaransa na La Celecao ya Brazil. Portugal ya Cristiano Ronaldo iri ku mwanya wa gatanu mu gihe Argentine ya Lionel Messi iri ku mwanya 10.

Les Lions de la Teranga ya Senegal ni yo iza ku mwanya wa mbere muri Afurika aho ari iya 20 ku isi, igakurikirwa na Tunisia yari imaze igihe kinini iyoboye uru rutonde iri ku mwanya wa 29 cyo kimwe na Nigeria ya gatatu muri Afurika n’iya 34 ku isi.

Les Fennecs ya Algeria iheruka kwegukana igikombe cya Afurika iza ku mwanya wa kane muri Afurika, ndetse no ku mwanya wa 38 ku isi.

Imisambi ya Uganda ni yo iza imbere mu karere u Rwanda ruherereyemo aho iri ku mwanya wa 80, mu gihe Harambee Stars ya Kenya ya kabiri mu karere ka CECAFA iri ku mwanya wa 107.

Ikipe y’igihugu ya Sudani iri ku mwanya wa 128, Tanzania ku mwanya wa 135, mu gihe Intamba mu rugamba z’u Burundi ari iza 144.

Magingo aya Eritrea ni yo ya nyuma muri Afurika, mu gihe ibirwa bya Cook ari byo bya nyuma ku ruhando rw’isi.

Ibihugu 10 biyoboye ibindi ku ruhando rw’Afurika.
Ibihugu 10 biyoboye ibindi ku rwego rw’isi.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger