AmakuruAmakuru ashushye

Kubera iki imishinga y’akarere ka Burera ipfira mu iterura ?

Akarere ka Burera kari mu ntara y’amajyaruguru ni kamwe mu turere dufite ibikorwa remezo byubatswe bisa nibije kubera igisubizo cy’abatuye aka karere ariko imishinga yabyo igapfa mu kanya nkako guhumbya.

Akarere ka burera kari mu bice by’ibirunga, gahanye imbibi n’aka Musanze, iyo uhageze uba witegeye ikirunga cya Muhabura , ikizwi cyane muri aka karere ni ibitaro bya Butaro bizwiho kugira abaganga bavura indwara zikomeye. Hari kandi Kaminuza mpuzamahanga y’ubuvuzi, University of Global Health Equity (UGHE), iherere i Butaro mu Karere ka Burera.

Iyi Kaminuza igizwe n’inyubako zitandukanye zirimo ibyumba by’amashuri, aho kurara, laboratwari, inzu z’imyidagaduro n’ibindi bigezweho, ikaba hafi y’ibitaro bya Butaro bizobereye mu kuvura Kanseri, mu bilometero 80 uvuye i Kigali.

N’ubwo hari ibi bikorwa, hari ibindi byadindiye kandi n yamara yari imishinga yagombaga kuba yaratangiye gutanga umusaruro ndetse igaha akazi umubare w’abanya-Burera utari muke cyane cyane urubyiruko.

Hari hoteli yubatse ku nkengero z’ikiyaga cya Burera yagombaga kuba yaratangiye gukora ariko amaso yaheze mu kirere.

Mu 2017 ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwavugaga ko Burera Beach Resort Hotel yubatse muri centre ya Gitare mu murenge wa Kagogo ku nkombe z’ikiyaga cya Burera izatangira gukora mu gihe cya vuba ariko ntibavuge igihe nyacyo none 2020 yageze !

Icyo gihe babivugaga hashize amezi 6 imirimo yo kubaka iyi Hotel irangiye ariko idatanga servisi, nyamara itangira kubakwa muri 2015 baravugaga ko niyuzura izahita ikora bidatinze.

Uwambajemariya Florence, wari umuyobozi w’Akarere ka Burera wagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, yavugaga ko icyakereje iyi hoteli gutangira gukora ari uko hari ibikoresho bitari byakabonetse ku bijyanye n’ubukerarugendo kandi bikorerwa mu Rwanda none imyaka 3 irihiritse bitaraboneka.

Iyo ugeze aho yubatse ubona inyubako zayo zaruzuye ndetse no hanze hateye ubusitani ariko bwatangiye kumeramo ibyatsi bitewe n’uko itaratangira gukora.

Uruganda rwa Burera Diary Limited, rutunganya umusaruro ukomoka ku mata rwasize inkuru nyinshi i musozi!

Uru ruganda rwubatse muri Centre ya Kidaho, mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera rwuzuye mu 2015 ariko rugatangira rukora biguru ntege ndetse mu 2018 ruhagarika gukora kubera imicungire mibi y’abari barufite mu nshingano.

Aborozi batuye muri aka karere ka Burera bakunze gushyira mu majwi uru ruganda barushinja gutanga umusaruro utujuje ubuziranenge ndetse n’abari bahawe kurucunga ntibumvikane neza ku mikorere yarwo. Ibi byanatumye mu 2018 Leta y’u Rwanda irushyira ku isoko irwegurira ba rwiyemezamirimo.

Ikibazo cy’uru ruganda cyanagejejwe kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yasuraga akarere ka Burera muri Gicurasi, birangira ubuyobozi bw’akarere ka Burera bumusezeranyije gukora ibishoboka byose imicungire y’uruganda ikagenda neza, nyuma y’umwanya munini bari bamaze basobanya imvugo ku bitagenda neza.

Ku wa wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2020. Leta yeguriye urwo ruganda abikorera, igurisha imigabane yayo yose ingana na 98,3% yari ifite muri urwo ruganda.

Rweguriwe rwiyemezamirimo w’umunya-Zimbabwe ufite ikigo cyitwa African Solutions Company. Yiyemeje gushoramo miliyari imwe na miliyoni 600 z’Amafaranga y’u Rwanda mu bikorwa by’urwo ruganda. Barateganya no gutunganya litiro 10,000 by’ umusaruro w’amata azajya akusanyirizwa mu makusanyirizo 6 yo mu Karere ka Burera.

Mu byo azatunganya harimo ikivuguto, Yoghurt, Fromage, Ice Cream n’ibindi. Biteganyijwe ko ruzatangira gukora muri Gashyantare 2020, kandi ko mu minsi ya vuba ibizakorwa n’uruganda bizaba biri ku isoko.

Isoko Mpuzamahanga rya Cyanika ntirikora

Aha kandi mu karere ka Burera hubatswemo isoko mpuzamahanga rigezweho ryubatswe neza neza ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda wa Cyanika, ni mu murenge wa Cyanika mu  kagari ka Kamanyana.

Iri soko rigizwe n’inzu ndende y’ubucuruzi y’amagorofa atatu, hakiyongeraho ububiko bw’ibicuruzwa ndetse n’isoko ryo hanze ritwikiriye.

Cyanika Cross Border market ni isoko ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka ryuzuye ritwaye agera kuri miliyari n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Iryo soko ryubatswe mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka, kuko ubusanzwe ku mupaka wa Cyanika nta mazu y’ubucuruzi akomeye ahabarizwa.

Bamwe mu batuye mu Ntara y’Amajyaruguru baravuga ko baterwa igihombo no kuba isoko ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka (Cross Border Market) rya Cyanika rimaze umwaka n’igice ryuzuye ariko rikaba ridafungurwa ngo bakore.  Ryuzuye mu mpera z’umwaka wa 2017, ariko abaturage bategereza ko rifungurwa baraheba.

Agakiriro ka Burera-Rugarama kubatswe mu murenge wa Rugarama imikorere yako irageenda biguru ntege.

Agakiriro kubatswe mu murenge wa Rugarama mu karere ka Burera karasa na ho mu gihe nta cyakorwa mu maguru mashya imikorere yako nayo yagera ku kigero cya 0%.

Aka gakiriro kari ku muhanda Musanze-Cyanika, katangiranye gahunda yo guhugura no kwigisha urubyiruko imirimo itandukanye nk’ububaji, gusudira  no kudoda. habarirwaga abagera muri 300.

Aka gakiriro karimo imashini zigezweho zakwifashishwa muri iyi mirimo yavuzwe haruguru ariko ntizikoreshwa, hakoreramo itsinda rito ry’ababaji ndetse n’abadozi bake cyane ku burya usanga imashini zipfa ubusa.

Amakuru ahari ni uko aha na ho bagiye kuhegurira ba rwiyemezamirimo kuko akarare nka Burera kananiwe kumvikana n’abashoramari ndetse abaturage bahaturiye bavuga ko kuba hadakora neza ari ingaruka z’imicungire mibi no kwiga nabi umushinga.

Ubu aka gakiriro ntigakoreshwa uko bikwiye
Mu minsi y’akazi ni uko haba hameze ….hakorera abadozi n’ababaji bake cyane

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger