Amakuru ashushyeIkoranabuhanga

Ku nshuro ya mbere drone igiye kujya itwara abantu nk’imodoka isanzwe-Video

Mu gihugu cy’ubushinwa uruganda rukora utudege duto tutagira abapilote[Drone]  rwitwa Ehang , mu iterambere rugezeho ni bakoze utudege  tuzajya dutwara abantu mu buryo busanzwe bwo gutwara abantu nibintu.

Twe dusanzwe tumenyereye ko abagenzi batwarwa n’ imodoka zisanzwe cyangwa se indege nini mu gihe umugenzi yaba agiye gukora urugendo rurerure cyane , ariko uru ruganda rwakoze amateka maze rukora utudege tutagira abapilote tuzajya tubikora nkuko indege nini zibikora ariko bigatandukanira ku ngano y’abantu zitwara.

Mu mashusho yashyizwe hanze  ubwo berekanaga igeragezwa ry’akadege gato[Drone] gashobora gutwara umuntu  mu mushinga wabo bise Ehang 184,  berekanye uburyo aka kadege gafite amababa ane nk’izindi zose zisanzwe zikoreshwa mu gufata amashusho n’ibindi bitandukanye, muri aya  amashusho uru ruganda rwashyize hanze yerekanye ko bishoboka ko habaho uburyo bwo gutwara abantu mu nzira zo mu kirera nkuko amatagisi (taxi) abigenza mu nzira z’ubutaka.

Iyi ndege ishobora gutwara umuntu mu kirere kandi ikanamugarura ku butaka

Ibi bivuze ko  inzira yo mu kirere mu gutwara abantu muri utu tudege twagereranyijwe na tagisi zo mu kirere byashoboka nyuma y’imyaka myinshi uru ruganda rubigerageza. Nkuko theverge.com ibitangaza, mu mezi make ashize uru ruganda rwakoze igeragezwa ry’iki gikora inshuro zirenga igihumbi,  ibyavuye muri iri geragezwa nuko aka kadege “Ehang184” gahobora kugenda intera ingana mile 9,3  ku muvuduko ungana na 80.7mph , ikindi ni uko iri geragezwa barikoreye ahantu no bihe bitandukanye mu rwego rwo kureba niba yahangana nihindagurika ry’ibihe , ndetse haje no kongerwamo bateri izajya ihangana n’ibihe ndetse ikabika imbaraga zikoresha iyi drone igihe kirekire no mu bihe bitandukanye.

Nkuko umuyobozi w’uru ruganda rwa Ehang , Huazhi Hu abitangaza , ngo ntabwo bizarangirira aha, ahubwo ngo bari no gutekereza k’umutekano w’umugenzi. akomeza avuga ko ibyo bagezeho ari ukugerageza  Ehang 184, ndetse ngo yizeye ko mu minsi iri imbere azoroshya ibijyanye n’ingendo zo mu kirere.

Ehang yatangaje ko izerekana ku mugaragaro aka kadege mu nama ya  World Government Summit izabera i  Dubai  mu cyumweru gitaha.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger