AmakuruImyidagaduro

Ku myaka 7 gusa Fresh Kid yatangiye kwegukana ibihembo mpuza mahanga

Umuhanzi w’umuraperi ukiri muto muri Uganda,yatangiye kwegukana bimwe mu bihembo mpuzamahanga bihatanirwa n’ibyamamare bitandukanye muri muzika.

Uyu muhanzi w’imyaka irindwi y’amavuko witwa Patrick Senyonjo uzwi ku izina rya Fresh Kid indirimbo ye ni yo yegukanye igihembo cya ‘Calorina Music Video Awards’.

Amakuru dukesha ikinyamakuru kampalasun.co.ug aravuga ko indirimbo ‘Bambi’ y’uyu muhanzi ari yo yegukanye umwanya wa mbere wa video nziza ‘Best International Music Video Award’ mu bihembo bitangwa na ‘Calorina Music Video Awards’.

Ibihembo by’uyu mwaka byatangiwe mu birori bitagaragayemo Fresh Kid, byabereye mu majyaruguru ya leta ya Calorina imwe muzigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Nyuma yo kumva ko yegukanye iki gihembo, Fresh Kid yagaragaje uburyo abyishimiye mu magambo yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Yagioze ati: “Imana ni nziza. Namenyeshejwe ko ari njye watwaye igihembo cya video nziza mu ndirimbo yanjye ‘Bambi.’ Iki gihembo ngituye Umuryango wanjye, inzu nkoreramo umuziki, abafana banjye bose haba abo muri Uganda ndetse no hanze yayo, abanyamakuru ba radiyo na televiziyo hamwe n’ab’ibinyamakuru.”

Aganira n’itangazamakuru mu kwezi gushize ubwo yagaragaraga ku bari ku rutonde rw’abahatanira iki gihembo, Fresh Kid yagaragaje ko nta bwoba na buke afite bwo kuba yakwegukana igihembo mpuzamahanga n’ubwo bwari ubwa mbere yari agaragaye kuri uru rutonde.

Iki gihembo Fresh Kid yagihawe nyuma y’uko yari ahanganye kuri uyu mwanya n’abandi bahanzi bo muri Uganda barimo Lydia Jazmine, Ykee Benda na Feffe Buusi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger