Amakuru ashushyeUtuntu Nutundi

Ku myaka 17 gusa yavumbuye umubumbe mushya

Wolf Cukier yavumbuye umubumbe mushya agitangira kwimenyereza umwuga (Internship) mu cy’ubumenyi bw’ikirere cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NASA).

Uyu musore ukiri muto yabigezeho ku munsi wa gatatu gusa atangiye kwimenyereza umwuga (stage/internship) mu kigo NASA ku myaka ye 17 yahise avumbura umubumbe mushya ubwo yariho akora akazi bamushinze.

Mu mpeshyi ishize, ni bwo Wolf Cukier yatangaje ko yabonye ikintu kidasanzwe mu mashusho yari yafashwe n’icyogajuru, bahise bamusaba gusuzumana ubwitonzi ayo mashusho.

Byarangiye basanze ari umubumbe mushya uri ku ntera ingana na ‘light years’ 1,300 uvuye ku isi nk’uko byemejwe na NASA mu cyumweru gishize. ‘Light years’ ni igipimo cy’intera, ‘light year’ imwe ireshya na kilometero tiriyari 9.46 ni ukuvuga 9.46 x 1012Km. Ntabwo ari hano hirya! Ni iyo bigwa.

Wolf ubu wasubiye ku ishuri ryisumbuye yari asanzwe yigaho i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yabwiye BBC iby’ubu buvumbuzi bwe budasanzwe.

Yavuze ko mu kwimenyereza umwuga, yari yashinzwe kwiga neza imirasire itangwa na kimwe mu byogajuru bigenzura isanzure yibanze ku mibumbe itari mu igaragiye izuba, aho uwacu uri, ni ukuvuga Isi.

Yavuze ko we yashakaga umubumbe uzenguruka ku inyenyeri ebyiri. Yagombaga kureba impinduka ku rumuri rw’izo nyenyeri mu gihe zijeho igicucu bikaba byasobanura ko hari umubumbe unyuzeho imbere.

Mu gitondo, hashize iminsi itatu atangiye kwimenyereza ubwo yariho yitegereza ibiva aho hantu kure cyane yacu, yabonye ikintu gikingirije urumuri rwa za nyenyeri ebyiri.

Yahise avuga icyo abonye
Ati: “Nahise mbibwira unyobora, twasubiye neza mu mashusho yafashwe tubibona neza kurushaho, dutangira kureba niba koko atari umubumbe”.

Ibyo yabonye byatumye abandi bashakashatsi bafite ubumenyi buhambaye mu bumenyi w’isanzure bahita babyinjiramo.

Ubushakashatsi bwisumbuyeho kandi bwabonye umubumbe mushya uruta isi inshuro 6,9, ni umubumbe NASA yise TOI 1338 b.

Wolf ati: “Ntabwo nagize uruhare mu kuwita izina. Mukuru wanjye yari afite igitekerezo ko bawita Wolftopia ariko ndibaza ko TOI 1338 b bihagije”.

Gusa TOI 1338 b ntabwo ari umubumbe nk’iyindi, ni umubumbe bita ‘circumbinary’. Bivuze ko ugenda uzenguruka inyenyeri ebyiri aho kuba imwe nk’iyindi.

Umubumbe wacu dutuye uzenguruka inyenyeri imwe (izuba), kimwe n’indi mibumbe myinshi cyane iri mu isanzure.

Uyu mubumbe uyu musore yabonye si nk’uyu wacu kuko utaturwa n’abantu. Wolf avuga ko ugomba kuba ushyushye cyane ndetse bishoboka ko udafite ubutaka nk’ubu duhagazeho.

Wolf Cukier wavumbuye umubumbe ubwo yimenyerezaga umwuga muri NASA
NASA ivuga ko uyu mubumbe wavumbuwe ufite iyi shusho
Twitter
WhatsApp
FbMessenger