AmakuruAmakuru ashushye

Ku munsi w’isabukuru ye, Perezida Kagame yashimishijwe n’itsinzi ya Arsenal ikomeje kwitwara neza

Perezida Paul Kagame yagaragaje ibyishimo atewe no kubona ikipe afana ya Arsenal iri kugaruka mu bihe byayo byiza nyuma y’intsinzi y’ibitego 3 kuri 1 yaraye ikuye ku ikipe ya Leicester City.

Ibi Umukuru w’igihugu yabitangaje kuri uyu wa 23 Ukwakira, abinyujije ku rubuga  rwa Twitter  aho yanditse agira ati “Biranshimishije kubona Arsenal yongeye kugaruka ku mukino wayo mwiza kandi ikaba iri no gutsinda. Mukomereze aho!”

Iyi tsinzi ya Arsenal ije mbere y’umunsi  Perezida Kagame yizihizaho isabukuru ye y’amavuko , benshi bamukurikira kuri urwo rubuga rwa Twitter bavuze ko iyi ari impano ikipe afana imuhaye kuri uyu munsi yaboneyeho izuba.

Intsinzi ya Arsenal imbere ya Leicester yari iya 7 yikurikiranya muri uyu mwaka w’imikino ikaba iya cumi imaze gutsinda ikaba  yaratsinzwe imikino ibiri ibanza ya shampiyona harimo uwo yahuye na Manchester City n’undi yakinnye na Chelsea.

Kwitwara neza gutyo Arsenal yabiherukaga mu 2007, ubwo yari ikiri mu bihe byiza by’umutoza Arsene Wenger wasezeye mu mpera za Shampiyona y’umwaka ushize asimburwa na Unai Emery.

Arsenal iherutse gusinyana amasezerano n’u Rwanda yamamaza ubukerarugendo bw’igihugu binyuze muri “Visit Rwanda” yamamaye ku mugabane w’u Burayi no ku isi, Aya masezerano y’imyaka itatu yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa shampiyona wa 2018/2019.

Ubutumwa Perezida Kagame yashyize kurubuga rwa Twitter yishimira itsinzi ya Arsenal

Twitter
WhatsApp
FbMessenger