AmakuruAmakuru ashushye

Ku isabukuru ye Queen Elizabeth Ii yatangaje ikintu kibabaje ari kubona mu bwami bwe

Ku munsi w’Ejo tariki ya 21 Mata 2021, nibwo abantu batandukanye bafashije umwamikazi Elisabeth II w’u Bwongereza kwizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 96 amaze abonye izuba.

Umwamikaza Elisabeth II ni we wa mbere mu mateka y’u Bwongereza ubashije kumara imyaka mirongo irindwi (70) ari ku ngoma.

Ibi birori byabereye ahitwa Sandringham nk’uko ikinyamakuru US Today cyabitangaje ndetse ko ibirori byo kwizihiza umunsi yaboneyeho izuba byitabiriwe n’abantu bake, bagizwe n’abo mu muryango we, abavandimwe n’inshuti.

Hashyizwe ahagaragara ifoto yo kwizihiza isabukuru y’amavuko ye, yerekana Umwamikazi ari hagati y’amafarasi ye abiri.

Izo Farasi imwe yitwa Bybeck Nightingale indi yitwa Bybeck Katie.

Biravugwa ko Umwamikazi kuri iyi nshuro atigeze yishimira kwizihiza isabukuru ye nk’uko mbere byari bisanzwe, kuko ngo ababajwe no kuba umwuzukuru we muto Harry atakimwubaha ndetse akaba yaranavuye i bwami agasezera no mu nshingano zaho zose dore ko ubu asigaye atuye muri Amerika.

Ibindi biri mu bibabaza umwamikazi kuri Harry ni imbwirwaruhame asigaye agaragaramo avuga amagambo y’Ubuzima bw’i bwami, ibisa nko gusebya cyangwa gutesha agaciro gakwiye guhabwa i bwami.

Ikindi kandi ni ukuba umwaka ushize mu kwezi agiriramo isabukuru ye yarapfushije umugabo yafataga nk’agakoni k’iminsi yicumba.

Tariki 09 Mata 2021 nibwo Igikomangoma Philip wari umugabo w’Umwamikazi Elisabeth II yitabye Imana afite imyaka 99, akaba yari amaze imyaka 66 abana na Elisabeth II.

Igikomangomba Harry n’umugore we Meghan Mackle
Twitter
WhatsApp
FbMessenger