AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Koreya ya Ruguru iri kubaka igisasu(Missiles) gishobora kwambukiranya imigabane yose

Amakuru ava mu nzego z’ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko zabonye ibimenyetso bifatika byerekana ko Koreya ya Ruguru, yaba iri kubaka igisasu cya kirimbuzi gikomeye ku rwego rwo kwambukiranya imigabane, kuburyo cyagera no muri Amerika.

Ibinyamakuru bitandukanye bikomeje gutangaza ko icyogajuru  cya Amerika cyabashije gufata amashusho agaragaza imodoka zijya ndetse niziva ku ruganda rwa Sanumdong, ariko muri aya mashusho ntiyerekana uko imirimo yo kubaka igisasu aho yaba igeze.

Ibi bikorwa biramutse ari ukuri,  ibiganiro bya Perezida Donald  Trump yagiranye na Kim Jong Un wa Korea ya Ruguru ibi byaba bigaragaje ko ntacyo byagezeho kuguhagarika ibikorwa byo gukora intwaro za kirimbuzi , nubwo mu minsi  yakurikiye ibi biganiro  Koreya ya Ruguru yerekannye amashusho isenya inganda zitandukanye zakorerwagamo ibitwaro bya kirimbuzi yakomeje kubuzwa igihe kirekire.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Mike Pompeo, mu kiganiro aherutse kugirana n’Inteko ishinga Amategeko, umutwe wa Sena yavuze ko Koreya ya Ruguru ikomeje gukora ibikorwa no kwegereranya ibyingenzi byose  byo kwifashisha mu kugerageza za misile zambukiranya imipaka bwihishwa.

Agace ka Sanumdong ibikorwa bya biri gukorerwa bwihishwa,
Perezida  Kim Jong Un kenshi yakunze kugaragaza  ko igihugu cye kidateze guhagarika gukora intwaro za kirimbuzi kuko ari zo bukungu n’icyubahiro byayo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger