AmakuruPolitiki

Koreya ya Ruguru iri kongera kubaka aho kurasira ibitwaro kirimbuzi

Kugeza ubu nubwo Kim Jong-un  aheruka guhura na Perezida Donald Trump mu minsi ishize I Hanoi muri Vietnam hari amashusho yafashwe agaraza ko koreya ya ruguru yaba iri kuvugurura aho isuzumira ibitwaro bya kirimbuzi.

Ibyogajuru biragaragaza amashusho atuma bikekwa ko Korea ya ruguru iri kuvugurura ahantu ho kurasira ibitwaro bya kirimbuzi yari yaremeye ko igiye gusenya.

Ahantu aya mashusho yafashwe n’ibyogajuru agaragaza ko hari kuvugururwa hahoze hageragerezwa ibyo kohereza ibyogajuru mu kirere na za moteri nini.

Associated Press ivuga ko aho hantu bikekwa ko hari gutunganywa kugira ngo hajye hageragerezwa kohereza ibisasu kirimbuzi biraswa kure

Mu biganiro biheruka guhuza aba bagabo bombi i Hanoi ntibumvikanye ku kifuzo cya US ko Korea yareka imigambi yayo y’intwaro kirimbuzi.

Agace ka Sohae ni ahantu Korea yifashisha mu kohereza ibyogajuru mu isanzure kuva 2012, hanageragerezwa moteri zafasha kohereza za misile zigera kure cyane ariko nta misile iraswa kure irahageragerezwa, ubu Amerika ikaba ibifata nk’ubushotoranyi.

Amashusho y’icyogajuru agaragaza ko ahari hagiye gusenywa hari kuvugururwa vuba

Ibiganiro biheruka guhuza Trump na Kim Jong-un ngo byari mu mwuka mwiza ariko ntacyo byagezeho kuri iyi ngingo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger