AmakuruImyidagaduro

Koffi Olomide yahinduye umuvuno muri politiki ya Congo

Koffi Olomide ufatwa nk’umwami w’injyana ya Rumba uretse kwiyegurira umuziki yinjiye mu muryango mushya wa politiki.

Koffi yabaye umurwana shyaka w’umutwe wa politiki witwa Alliance des Forces democratiques du Congo (AFDC).

Koffi ubusanzwe witwa Antoine Agbepa Mumba, niwe munyamuziki cyangwa umuhanzi wa mbere winjiye muri uyu mutwe wa Politiki AFDC.

Uretse Koffi Olomide wagiye muri politiki. mu myaka yashije Noel Ngiama Makanda, wamamaye nka Werrason mu muziki nawe yigeze kujya muri politiki .

Uyu Werrason mu mwaka wa 2018 yiyamaje mu matora yabashinga mategeko gusa icyo gihe ntabwo yigeze atorwa.

Umuyobozi w ‘ umutwe wa Politiki Umuhanzi Koffi Olomide yinjiyemo , Bahati Lukwebo, asanzwe ari Perezida wa Sena muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Si ubwa mbere uyu muhanzi w’icyamamare muri Afurika no hanze yayo mu myaka mike ishize nabwo yinjiye mu ishyaka ryitwa PPRD.

Koffi nanone sI ubwa mbere yigaragaje muri politiki mu myaka ishize nabwo yahataniye umwanya muri Sena ndetse yigeze kugaragara anenga ibijyanye n’umutekano w’igihugu cye.

Koffi Olomide w’imyaka 65 nanubu aracyakora umuziki dore muri uyu mwaka mu kwezi Kwa cyenda ( Nzeri) afite igitaramo m’Ubufaransa ml kizabera mu mujyi wa Paris.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo unaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.

Duhamagare kuri nimero zikurikira:

– 0780341462
– 0784581663

Watwandikira kuri Whatsapp ni 0784581663 cyangwa 0789 564 452.

Wowe utugana uri uw’ingenzi natwe twishimiye gukorana na we!!!!!!

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger