Umuziki

Knowless afatanyije na Dream Boys bashyize hanze indirimbo itumvikanamo Ikinyarwanda -Audio

Butera na Knowless bahuje imbaraga maze bakorana indirimbo bise’Pesa’ bayikora mu rurimi rw’igiswahili gusa ku buryo nta Kinyarwanda kiyumvikanamo.

Iyi ndirimbo ngo icyatumye ikorwa ni uko akenshi aba bahanzi bakunze kuba bari kumwe muri studio ya Kina Music bityo ngo kuyitekereza byaraborohere, aba bose bakorera mu nzu itunganya umuziki ya Kina Music iyobowe na Ishimwe Clement umugabo wa Knowless.

Iyi ndirimbo ni iya Dream Boys ariko bakaba barifashishije Knowless.

Umugambi wo gukora iyi ndirimbo mu rurimi rw’igiswahili yaba Platini wo muri Dream Boys ndetse na Butera Knowless bose bahurije kukuba barayikoze mu rwego rwo kunezeza abakunzi babo batumva ikinyarwanda kandi bo mu karere cyane ko batangaza ko bafite abakunzi benshi mu karere batari abo mu Rwanda. Icyakora nanone nkuko aba bahanzi babitangarije Inyarwanda.com ngo ikindi ni uko bazi neza ko nabanyarwanda batari bake nabo bazi uru rurimi rw’igiswahili.

Umva hano indirimbo ya Knowless na Deam Boys

Twitter
WhatsApp
FbMessenger