AmakuruIbitekerezoImyidagaduroUtuntu Nutundi

KNC yasize umugani ku mbuga nkoranyambaga mu cyiswe #KNCchallenge. + ( VIDEOS)

Kakooza Nkuriza Charles KNC uri mu myiteguro y’igitaramo gikomeye  “The Legends Alive” yatumiyemo umuhanzikazi  Yvonne Chaka Chaka, akomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranya mbaga biturutse kumashusho (video) iherutse kujya hanze ari kuririmba mu buryo bwatunguye abantu bakomeje kugarukaho.

Uyu mugabo ufite ibikorwa byinshi akora mu ruganda rw’imyidagaduro  yateguye igitaramo cyo gusoza umuziki nk’umuririmbyi ariko akazakomeza gukora ibijyanye nawo atazaba awuvuyeo burundu nkuko nawe abyiyemerera.

Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bakomejwe kugaruka ku mashusho (Video) yagiye hanze mu minsi ishize KNC ari muri studio aririmba mu buryo bugenda bugarukwaho n abantu benshi batebya ari nako bagaruka ku gitaramo cye yise (The Legends Alive) kizaba ku italiki ya 28 Nyakanga 2018, igitaramo yatumiyemo abahanzi batandukanye bahano mu Rwanda  barimo Israel Imbonyi , Bruce Melodie, Alyn Sano na Neptunez Band.

 

Irebere amashusho y’abantu batandukanye bakomeje kugaruka kuri Video ya KNC aririmba. 

https://twitter.com/twitter/statuses/1019988479974035456

https://twitter.com/i/status/1020227187901968385

https://twitter.com/i/status/1020053345917120513

Twitter
WhatsApp
FbMessenger