Imyidagaduro

KNC yashyize hanze indirimbo eshatu icyarimwe – Audio

Kakoza Nkuriza Charles KNC uri mu myiteguro yo kumurika album ye nshya yise “My Heart Desire” yamaze gushyira hanze indirimbo eshatu ziri kuri iyi album azamurika ku wa  27 Nyakanga 2018 mu gitaramo yatumiyemo umuhanzikazi Yvonne Chaka Chaka.

KNC ugiye kumurika iyi album ntiyakunze kugaragara mu muziki cyane kubera ibindi bikorwa bitandukanye akora bijyanye n’itangazamukuru ndetse n’ibindi yagiye atangaza ko atagiye kure y’umuziki, nk’uko bivugwa, nyuma yiyi album azakomeza ibikorwa bya muzika bitari ukuririmba gusa.

Igitaramo cyo kumurika iyi Album “My heart Desire” usibye Yvonne Chaka Chaka uzacyitabira, hatumiwe  n’abandi bahanzi ba hano imbere mu gihugu kuri ubu abamaze kumenyekana ni Bruce Melody, Israel Mbonyi ndetse na Alyn Saano.

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo “My heart desire” indirimbo yitiriwe Album ye ,KNC yashyize hanze izindi indirimbo eshatu arizo  “Impamvu”, “Ijoro ryiza” na “Hari igihe”  izi ndirimbo yazishyize hanze mu rwego rwo gukumbuza no gutera amatsiko abakunzi b’umuziki we  n’abazaza mu gitaramo cye kugirango babone ko bazagira ibirori byiza ndetse n’umuziki mwiza.

Kwinjira muri iki gitaramo kizaririmbamo icyamamare mu muziki w’Afurika Yvonne Chaka Chaka ni amafaranga 20,000Frw ku bazicara ahasanzwe ndetse na 30,000Frw ku bazicara mu myanya y’icyubahiro hakiyongeraho ubundi buryo bwo kugura amatike y’abantu 8 bazicara ku imeza imwe aho aba bazishyura ibihumbi Magana ane by’amafaranga y’u Rwanda (400,000Frw).  Icyakora KNC yanashyizeho uburyo budasanzwe bwo kugabanyirizwa ibihumbi bitanu ku muntu uzagura itike mbere y’umunsi w’igitaramo. Kugeza ubu uramutse ushaka kugura itike wabariza aho Radiyo 1 na TV1 bikorera kuko amatike arahari.

Iki gitaramo kizaba ku italiki ya  27 Nyakanga 2018, muri Kigali Exhibition and Conference Village (KCEV) ahazwi nka mumahema ya Camp Kigali , imiryango ikazaba ifunguye guhera saa 6:30 z’umugoroba.

Izi ndirimbo wazumva unyuze kuri link zi kurikira

Hari Igihe by KNC

https://www.youtube.com/watch?v=jn-pUsjPzmc

Ijoro ryiza by KNC

https://www.youtube.com/watch?v=kdcyKZm2CYQ

Impamvu by KNC

https://www.youtube.com/watch?v=1wFR2ybXkCw

Twitter
WhatsApp
FbMessenger