AmakuruImyidagaduro

KNC abantu bamusamiye hejuru avuze ko abakoresha Facebook, Twitter , Instagram bajya basora

Kuri uyu wa Kabiri, umunyamakuru, umuhanzi, umuyobozi wa Radio na TV 1 akaba n’umushabitsi, yabaye iciro ry’imigani bamunenga bikomeye ku gitekerezo yari yagize avuga ko abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda bajya basora.

Abantu benshi batangiye guhererekanya amafoto agaragaza igitekerezo cya KNC ndetse n’andi agaragaza abatanze ibitekerezo (Screenshot), abenshi baramunengaga bamushinja kujya mu bitamureba ndetse byari bigoye kubona umuntu umwe mu icumi umugwa mu ntege ku gitekerezo cye.

Ibi yabivuze mu gihe mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda, Tanziniya bashyizeho iyi gahunda yo gusoresha abakoresha izi mbuga ariko bigasiga impaka mu bantu bikanakurura imyigaragambyo.

Abenshi bavugaga ko yabivuze yirengagije ko abazikoresha cyane ari urubyiruko kandi ngo bakaba nta mafaranga bafite, aba bantu banenze KNC bavugaga ko n’ubundi basora kuko bagura ipaki ya interineti kugirango babashe gukoresha izo mbuga nkoranyambaga zikunzwe cyane muri iki gihe. Hari n’abamuciriye umugani ‘Umwijuto wikinonko ugirango imvura ntizagwa’ bashaka kumvikanisha ko ibi abivuga kubera ko afite amafaranga.

Hari n’abavugaga ko kuba nta misoro batanga atari yo mpamvu abantu bazikoresha cyane ahubwo ko impamvu ari uko babona ho amakuru bashaka kurusha ayo bavana kuri Radio cyangwa Televiziyo. Bamunenze batanga ubusobanuro bw’imisoro batanga, bavugaga ko umuntu ugura ipaki ya interineti aba yasoze kuko ari we mugenerwa bikorwa wa nyuma (Last Consumer), amafaranga atanga ngo aba arimo n’imisoro, batangaga urugero bavuga ko baba baguze telefoni, baguze umuriro, ikarita n’ibindi.

Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yaherukaga kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga ubwo yakoraga imyiteguro y’igitaramo cye cyo kumurika Album ye ndetse yari yanatumiyemo umunyabigwi Chaka Chaka, biturutse kumashusho (video) yagiye hanze ari kuririmba mu buryo bwatunguye abantu.

Aha yari yavuze ko igitaramo n’ikirangira azahita asezera muri muzika ariko budakeye kabiri ashyira hanze indirimbo abantu batangazwa n’uko yisubiyeho.

 

Igitekerezo cya KNC

Bimwe mu bitekerezo by’ababonye iki gitekerezo cya KNC

Hari ibyo tudashyize mu nkuru kubera ko harimo ibitutsi

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger