AmakuruImyidagaduro

Kizito Mihigo yasezeye abanyeshuri yigishaga umuziki (Amafoto)

Kizito Mihigo ufite indirimbo zikundwa n’abatari bake, wari umaze amezi abiri yigisha abana bari mu biruhuko amasomo ya muzika yasezeye kuri aba bana asangira nabo noheli n’ubunani mu gihe bo bagiye kuba basubiye ku ishuri.

Kizito Mihigo yasangiye n’abanyeshuri be, abifuriza umwaka mushya muhire no kuzagira amasomo meza muri iki gihembwe bagiye gutangira cyane ko itangira ry’amashuri ari kuri uyu wa Mbere tariki 6 Mutarama 2020.

Kizito wasoje umwaka yishimana n’abanyeshuri be hari abo yafashe amajwi yabo baririmba indirimbo za Noheli.

Umuhanzi Kizito Mihigo yabwiye Teradignews ko ayo masomo akomeje kugenda neza n’ubwo hagishakwa ubushobozi bwisumbuyeho kugira ngo ibyo bikorwa bye byo gufasha abanyeshuri bari mu biruhuko bibashe kugera no ku rubyiruko rwo mu ntara.

Kizito Mihigo yatangiye gahunda igamije gutanga amahugurwa ya muzika ku rubyiruko rw’u Rwanda rwiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu gihe bari mu biruhuko, muri Nyakanga 2019.

Mu minsi ishize Kizito yavuze ko ibyo abibona nk’umusanzu we mu gutuma abana bamenya muzika, no gufasha abasonzeye kumenya ibijyanye na muziki yaba mu kuwandika no kuwuririmba, kandi akaba yaratunguwe n’inyota urubyiruko rufite yo guhaha ubu bumenyi.

Abana bigishwa kwandika amanota no kuyasoma ….amanota niryo pfundo rya muzika

Yasangiye n’abana yigisha muzika
Iyo basubiye ku ishuri bahabwa icyemezo cyerekana ko bitabiriye

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger