AmakuruImikino

Kiyovu Sports yatunguranye itandukana n’umubare munini w’abakinnyi

Muri iyi minsi shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yarangiye amakipe akomeje kwiyubaka agura abakinnyi azifashisha mu mwaka utaha w’imikino ndetse anasezerera bamwe mu bakinnyi batagikenewe bakajya gushakira ahandi akazi, ni muri urwo rwego ikipe ya Kiyovu Sport nayo yamaze gutandukana n’umubare munini w’abakinnyi itari igikeneye.

Ikipe ya Kiyovu Sport ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter, ikaba yamaze gutangaza ndetse no kwemeza ku mugaragaro ko yatandukanye n’abakinnyi bagera kuri 15 harimo abari bamaze gusoza amasezerano yabo, abaguzwe n’andi makipe ndetse n’abasezerewe kubera umusaruro udashimishe bagaragarije iyi kipe.

Amakuru yo gutandukana kwa Kiyovu Sport n’aba bakinnyi 15 yamenyekanye kuri uyu munsi tariki ya 23 Nyakanga 2021, aho iyi kipe atari ugutandukana n’abakinnyi gusa ahubwo yanatandukanye n’abatoza bayitozaga barimo na Banamwana Camarade.

Nkuko ubutumwa ikipe ya Kiyovu Sport yashyize ku rubuga rwa twitter abigaragaza, banditse bagira bati “Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports burashimira abakinnyi 15 basoje amasezerano y’akazi bakaba batazakomezanya n’ikipe mu mwaka utaha w’imikino. Turashimira kandi bamwe mu bagize ‘staff technique’ na bo batazakomezanya n’ikipe”.

Abakinnyi 15 batandukanye n’ikipe ya Kiyovu Sports barimo Bwanakweli Emmanuel wafatiraga iyi kipe, Sibomana Arafat, Ngenzi Issa, Nahimana Isiaq, Nyirinkindi Saleh, Ndayisenga Hamidu, Tubane James, Habamahoro Vincent, Mbazo Nkoto Karim, Saba Robert wamaze kwerekeza muri AS Kigali, Babuwa Samson utari wabona indi kipe ndetse na Armel Gislain wamaze kwerekeza mu ikipe ya Gasogi United.

Mu batoza batandukanye n’ikipe ya Kiyovu Sport akaba ari abatoza bari bungirije muri iyi kipe abo nta bandi ni Banamwana Camarade ndetse na Kalisa Froncois, hakaza kandi umutoza wari usanzwe atoza abanyezamu witwa Rashid ndetse n’umugabo wari ushinzwe ibikoresho by’ikipe witwa Ntwali Ibrahim Djemba.

Iyi kipe ya Kiyovu Sport ikaba yaramaze kubona abatoza bashya basimbura abari bayisanzwemo ndetse akaba ari bagiye kuyitoza mu gihe cy’imyaka 2 iri mbere barimo Haringingo Francis Christian uzaba ari umutoza mukuru, Rwaka Claude na Nduwimana Pablo bazaba ari abatoza bungirije ndetse na Ndaruhutse Théogène uzaba ari umutoza w’abanyezamu.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger