AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Kiyovu Sports yasubije APR FC myugariro wayo yari iherutse kuyitiza atayikiniye umukino n’umwe

Nyuma y’igihe kingana n’ukwezi kumwe gusa ikipe ya APR FC itije Kiyovu Sports, myugariro wayo Rukundo Denis, yamaze gusubizwa mu ikipe yahozemo  bitewe n’uko basanze atazabona umwanya wo gukina kandi atari kwemera kwicara ku ntebe y’abasimbura.

Ni mugihe uyu musore usanzwe amanyereweho gukina mu mwanya y’ubwugarizi, ari mu ikipe ya APR FC mu mwaka we wa nyuma nk’uko amasezerano abigaragaza.

Tariki ya 13 Gashyantare 2019 nibwo iyi kipe yafashe umwanzuro wo kumutiza muri Kiyovu Sports kuko atabonaga umwanya wo kubanza mu kibuga.

Rukundo Denis yabarizwaga muri Kiyovu Sports kugeza ku munsi wa 16 wa shampiyona (shampiyona isubukuwe hakinwa imikino yo kwishyura) ariko atabona umwanya wo gukina nkuko byari bimeze muri APR FC.

Umunyamabanga wa Kiyovu Sports, Rashid, yatangaje  ko uyu mukinnyi bamaze kumusubiza APR FC kuko batumvikanye neza, ngo yari umukinnyi ukeneye gukina kandi ku mwanya we bafite abandi bameze neza kumurusha.

“Denis ntabwo azadukinira kuko ibiganiro twagiranye na APR FC twemeje ko yasubirayo. Yari umukinnyi ukeneye gukina atakwicara kandi umwanya azadufashaho dufiteho abakinnyi benshi dusanga rero tutamukinisha bihagije kandi nawe ashaka gukina rero dusanga nta mpamvu yo kumugumana.” Niko Rashid yavuze.

Byari biteganyijwe ko Denis yari kujya akinira Kiyovu Sports yuigarira aca mu mpande (Kuri 2) bihurirana n’uko iyi kipe ifite umusore Serumogo usanzwe uri nimero ya mbere biba ngombwa ko asubira muri APR FC afitiye amasezerano.

Myugariro Rukundo Denis yinjiye muri APR FC mu 2017 avuye muri Ugunda mu ikipe ya KCCA, uyu ukaba ari umwaka we wa kabiri muri APR FC.

Denis yasubijwe muri APR FC adakiniye Kiyovu Sports umukino n’umwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger