AmakuruImikino

Kiyovu Sports yakuyeho uruvugiro Rayon Sports yari imaranye imyaka 6

Kuri iki Cyumweru taliki ya 2 Ugushyingo 2018, ikipe ya Kiyovu Sports yigaruriye icyubahiro imbere ya Rayon Sports  iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ikuraho agahigo Rayon Sports yari imaranye imyaka itandatu idatsindwa nayo.

Muri uyu mukino wo ku munsi wa 6 wa Shampiyona, Kiyovu Sports yagoye cyane  Rayon Sports  bituma iyikuraho amanota atatu ibifashijwemo n’abarutahizamu bayo bashya b’abanyamahanga iherutse kugura aribo Babicka na Ghislain Armel.

Kiyovu Sports yaje muri uyu mukino iri ku gitutu cy’abafana bifuzaga ko ikoresha uburyo bwose bushoboka igatsinda Rayon Sports yarisa naho yayibagije kuyikuraho insinzi imyaka itandatu yose, ku bufatanye bw’abakinnyi bose ibi yabigezeho ku bitego 2-1 byombi byatsinzwe na Munyaneza Djuma utagaragaye cyane muri uyu mukino ariko agahirirwa no kureba mu izamu.

Nizeyimana Djuma yanyeganyeje inshundura za Rayon Sports ku munota wa 60,ku mupira mwiza yahawe na Almer Ghislain acenga Donkor Prosper ahita aroba umunyezamu Bashunga.

Ku ruhande rwa Rayon Sports yishyuye iki gitego ku munota wa 78 gitsinzwe na Yannick Mukunzi wari wagerageje gushaka igitegoo igihe kirekire nyuma y’aho Niyonzima Olivier Sefu yateye ishoti rikomeye,umupira ufata igiti cy’izamu ugaruka umusanga mu rubuga rw’amahina.

Ukukino wageze ku munota wa 9 nta gihunditse, bituma umusifuzi yongeraho iminota itatu yashyize mu kaga ikipe ya Rayon Sports.

Ku munota wa mbere w’iminota y’inyongera umusifuzi Twagirumukiza Abdul Karim yatanze penaliti yakozwe na Abdul Rwatubyaye wateze Almer Ghislain mu rubuga rw’amahina,birangira Munyaneza Djuma ayiteye neza biba bibaye 2-1 bya Kiyovu Sports byatumye ihita inazamukaho umwanya umwe ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona. Aho yavuye ku 8 igafata uwa 7

Kiyovu Sports yaherukaga gutsinda Rayon Sports tariki 21 Mata 2012 igitego 1-0 cya rutahizamu w’umunya-Uganda Bakabulindi Julius.

Kiyovu yisubije ishema ryayo imbere ya Rayon Sports

Uko indi mikino y’umunsi wa gatandatu yagenze
Bugesera 2-1 Gicumbi
Musanze 2-1 Amagaju
AS Kigali 0-1 Sunrise
Kirehe FC 1-0 Police FC
Marines FC 2-0 Espoir FC
Etincelles FC 2-2 AS Muhanga.

Kiyovu Sports
Rayon Sports
Twitter
WhatsApp
FbMessenger