AmakuruImikino

Kiyovu Sports ikosoye AS Kigali, APR FC igumana umwanya w’icyubahiro

Ikipe ya Kiyovu Sports inyagiye AS Kigali ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’u Rwanda, AZAM Rwanda Premier league, biha APR FC gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 47.

APR FC yari yafashe umwanya wa mbere ku munsi w’ejo, nyuma yo kunyagira Amagaju ibitego 6-0, gusa irarana ikizere gike cyo kuwugumana kuko AS Kigali yari yawambuye yari igifite umukino igomba gukina na Kiyovu Sports.

Iyi AS Kigali ibiyibayeho ni agahomamunwa kuko Kiyovu Sports yari yayakiriye kuri Stade yayo Mumena iyitsinze nk’akana gato cyane.

Uyu mukino watangiye amakipe yombi ahanahana neza, dore ko n’ubwo AS Kigali yari iyoboye shampiyona nta ngufu nyinshi cyane irusha ikipe ya Kiyovu Sports.

Abanyamujyi bashoboraga kubona igitego ku munota wa 8 w’umukino ku ishoti rikomeye Fuadi Ndayisenga yarekuriye inyuma gato y’urubuga rw’amahina, gusa umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

Amakipe yombi yakomeje gukina neza ari na ko yatakana cyane, gusa nta gikomeye kindi kigeze kiba kugera ku munota wa 31 w’umukino. Ibintu byahinduye isura ku munota wa 32 ubwo Francis Mustapha yahateraga umupira ukomeye, birangira Bate Shamiru wari mu izamu rya AS Kigali yinjiranye na wo mu izamu.

Iki gitego cyakanguye abasore b’umutoza Eric Nshimiyimana, bagaba ibitero kuri Kiyovu byibura ngo barebe ko bakwishyura mu minota 12 yaburaga ngo igice cya mbere kirangire.

Ku munota wa 2 w’inyongera mbere y’uko igice cya mbere gisozwa, Mustapha Francis wari wishe cyane ubwugarizi bwa AS Kigali yatsindiye urucaca igitego cya kabiri, ari na cyo cyahise kijyana amakipe yombi mu kiruhuko.

Nyuma y’iminota 4 igice cya kabiri gitangiye, Kiyovu Sports yari ishyigikiwe n’umurindi w’abafana bayo yasoje akazi, nyuma yo gutsindirwa igitego cya gatatu na kapiteni wayo Kakule Mugheni Fabrice utajya wiburira.

AS Kigali yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 51 w’umukino ibifashijwemo na Ndarusanze J. Claude Lambalamba kuri Penaliti, nyuma y’ikosa Juma yari akoreye kuri Ndahinduka Michel Bugesera mu rubuga rw’amahina.

Mustafa Francis wari wagoye cyane AS Kigali yayihuhuye ku munota wa 65 atsinda igitego cya 4 cya Kiyovu cyabaye icya gatatu cye muri uyu mukino.

Iminota 25 yari isigaye yari iyo kwinezeza ku ruhande rwa Kiyovu, AS Kigali na yo irwana n’ubuzima byibura ngo irebe ko yabona igitego cya kabiri, gusa iza kugira ibyago inavunikisha Nsabimana Eric bita Zidane wajyanwe kwa muganga ikitaraganya.

Gutakaza uyu mukino kwa AS Kigali bitumye APR igumana umwanya wa mbere n’amanota 47, AS Kigali ni iya kabiri na 45, Kiyovu yo ni iya gatatu na 41, amanota 4 imbere ya Rayon Sports ifite 37.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger