AmakuruImikino

Kiyovu Sport Club yirukanye abakinnyi icyenda

Ikipe ya Kiyovu Sport Club yamaze kwirukana abakinnyi icyenda yari yaraguze mu mpeshyi z’uyu mwaka wa 2019 mu gihe biteguraga umwaka w’imikino wa 2019-2020.

Ibyo gusezerera aba abakinnyi bimenyekanye muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ko ahanini abasezerewe ari abari baherutse kugurwa ndetse bamwe muri bo bari banahawe amafaranga yo kubakura mu makipe batandukanye nayo.

Mu bakinnyi birukanwe barimo Nshimiyimana Ibrahim (wari usanzwe muri Kiyovu SC),  Landry Masiri (yavuye muri Kabasha yo muri DR Congo), Twagirayezu Innocent (yakinnye muri Rayon Sports 2018), Mfitumukiza Nzungu (Wavuye muri Gicumbi Fc),  Saba Robert (Wavuye muri Ghana),  Nsabimana Adolphe (Wakiniraga Hope FC), Manzi Sincere (yatandukanye na Police FC), Ndayisaba Olivier ( yari yatandukanye na Musanze Fc), Yamin Salum (wari usanzwe muri Kiyovu SC).

Iyi kipe yirukanye abakinnyi icyenda kandi yari yaranatandukanye n’abandi bakinnyi bagiye mu yandi makipe harimo Ahoyikuye Jean Paul, Karera Hassan na Kalisa Rachid bagiye muri AS Kigali, Ngarambe Jimmy wagiye muri Bugesera, Ngirimana Alexis na Uwihoreye Jean Paul bagiye muri Mukura, Ndoli Jean Claude, Maombi Jean Pierre bombi bagiye muri Musanze Fc, Nizeyimana Djuma na Rwabuhihi Placide bagiye muri APR FC, Shavy Babicka na Herron utari wagaruka mu ikipe ndetse na Habamahoro Vincent wagiye muri AFC Leopards yo muri Kenya.

Manzi Sincele , Mfitumukiza Nzungu basezerewe nyuma yo guhabwa amasezerano

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger