AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Kiwundo Entertainment: Ukuri rwose nuko Kwari ukumurika Studio,naho nidusinyisha abahanzi bashya tuzabitangaza byose ku mugaragaro

Ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki ya 14 werurwe 2018 nibwo studio nshya yarimaze igihe iri mu matwi y’abanyarwanda muri rusange by’umwihariko abakunda umuziki muri rusange yitwa Kiwundo Entertainment yamuritswe ku mugaragaro nka Studio nshya itunganya muzika ikorera i Nyamirambo ku Mumena.

Ibi ni bimwe mu bikoresho bya studio ya Kiwundo Entertainment yazanye

Ubwo yamaraga ku murikwa Abanyamakuru benshi bari bafite amatsiko menshi yo kumenya niba Charly&Nina ndetse na Bruce Melody bari mu bahanzi babarizwa muri Label ya Kiwundo Entertainment gusa Abayiyoboye baje guhakana amakuru menshi yari amaze iminsi avugwa harimo ayuko iyi Studio ariyo yatanyije Muyoboke na Charly na Nina ndetse ko igiye no kuzana Bruce Melody. Gusa bavuga ko iby’abahanzi bakorana bazabitangaza ubutaha igihe nicyigera ko kuri ubu kwari ukumurikira itangazamakuru studio nshya kugirango babigeze no ku Banyarwanda.

Abayobozi ba Kiwundo Entertainment aribo Richard iburyo na Rwema Denis ibumoso

Iyi Studio ifite Producer witwa Joseph mwima uzwi nka Just Jose wahoze akorera muri Uganda muri studio ya Swag avenue yaje kuvamo mu mwaka wa 2012 nkuko yabitangarije itangazamakuru muri rusange twabibutsako Uyu ariwe wakoze indirimbo nka ‘Byemere’ ya Knowless na Vampino, ‘Ability’ ya Weasel na Radio, ‘Kwekunyakunya’ ya Cindy n’abandi bahanzi ndetse n’ izindi ndirimbo zitandukanye…siwe gusa uzakoreramo gusa kuko hazajya hazamo n’abandi ba producer bakomeye nka Pastor p,Washington ndetse na Neesim mu rwego rwo kwesa umuhigo bihaye wo kuzamura urwego umuziki w’u Rwanda uriho bawuvana mu ikoranabuhanga ryacyuye igihe (analog) bawushyira ahubwo mu ikoranabuhanga rigezweho(Digital).

Charly&Nina hamwe na Bruce Melody bari mu bavuzwe cyane mu kuba barasinye muri Kiwundo

Tugarutse gato ku muyobozi wa Kiwundo Entertainment witwa Richard yavuze ko abahanzi batavuganye mu Rwanda aribo bake cyane kuko kuri ubu harimo nabo batangiye gukorana ariko ahakana ibyo kuba barazanye Charly na Nina na Bruce Melody yivuye inyuma aha akaba yaragize Ati:”Nta muhanzi twebwe tudakorana rwose, uwatugana wese ntakibazo naho Charly na Nina bo nta nubwo ngira telephone zabo.” Muyoboke ni inshuti yanjye ntabwo namuca inyuma ngo mwibe abahanzi dore n’ikimenyimenyi ari mu nzira aza gutaha studio. ”
Kuri Bruce Melody naho yakuriye inzira ku murima itangazamakuru avuga ko nawe ngo nta masezerano bafitanye yo gukorana nka Label yabo ahubwo ni uko yahakoreye indirimbo nubwo zitarasohoka.

Diplomate nawe abarizwmu Bahanzi bakorana na Kiwundo
Vampino nawe ari mu Bahanzi bakoranye na Kiwundo Entertainment dore ko uwo munsi yari ahagarariye abandi bahanzi

Kiwundo yamuritswe mu Rwanda kuri uyu wa 14 Werurwe 2018 ifite n’icyicaro muri Uganda yari isanzwe ikorana n’abahanzi nka Diplomate, Spaxy, Miss Erica w’Umurundi na Vampino wa Uganda.

Naho Dennis Rwema (Manager wa Kiwundo) mu gusoza yavuze ko Charly na Nina ndetse na Bruce Melody batabarizwa muri Kiwundo Entertainment avuga ko nibasinyisha abahanzi bashya azabitangaza byose ku mugaragaro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger