AmakuruImyidagaduro

Kitoko na Sheebah Karungi bagiye guhurira ku rubyiniro rumwe

Umuhanzi w’umunyarwanda Kitoko Bibarwa Patrick n’umugandekazi Sheebah Karungi bagiye guhurira mu gitaramo kimwe giteganyijwe kubera i Washington D.C muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ni igitaramo giteganyijwe kuba tariki 20 Ukwakira 2019 cyateguwe na na Digital Entertainment ifatanyije na African Connect kikazabera ahitwa Fire Station Club.

Kitoko arerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika nyuma yo gutaramira abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zitabiriye Rwanda day irabera i Bonn mu Budage kuri uyu wa 5 Ukwakira 2019.

Muri iki gitaramo cya Rwanda Day , Kitoko azahuriramo n’abahanzi barimo Jules Sentore, Bruce Melodie, King James, itsinda rya Charly&Nina, Intore Masamba na Igor Mabano ndetse aba bahanzi bakaba bahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Kane berekeza i Bonn.

Sheebah Karungi bagiye guhurira mu gitaramo kimwe ni umunya-Uganda w’umunyamuziki, umubyinnyi waniyeguriye gukina filime ndetse akaba akunze kurangwa n’udushya dutandukanye ku rubyiniro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger