AmakuruUmuziki

King James yifashishije umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu muri Video y’indirimbo’Igitekerezo’-VIDEO

King James wari umaze iminsi ashyize hanze indirimbo ye yise ‘Igitekerezo’ yayisohoreye amashusho agaragaramo umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu.

Ntabwo ari ibintu bisanzwe bikorwa mu bahanzi ba hano mu Rwanda , King James abikoze nyuma y’impanuro leta y’u Rwanda itanga kenshi ivuga ko umuntu uko yaba ameze kose afite agaciro kandi ko abantu bose bakwiye kubona uburenganzira bungana mu bintu bitandukanye.

Mu ndirimbo’ Igitekerezo’, King James aba aririmba amagambo y’imitoma, abwira umukobwa ko atazi uburyo byamujemo akamukunda. Ibi byose aba abikorera uyu mukobwa yahisemo gukoresha muri Video y’iyi ndirimbo.

Uyu mukobwa ntituramenya amazina ye.

Ubwo twateguraga iyi nkuru, twagerageje kuvugana na King James ngo tumubaze byinshi ku mpamvu yahisemo gukoresha uyu mukobwa ntibyadukundira, turacyageregeza tuzabibagezaho mu nkuru zacu zitaha.

Reba hano amashusho y’indirimbo ‘Igitekerezo’ ya King James 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger