AmakuruImyidagaduro

King James yafunguye iduka ry’ubucuruzi “Supermaket” i Nyamirambo (+AMAFOTO)

Ruhumuriza James benshi bazi muri muzika nka King James, umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze kubaka izina rikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda binagararaga ko hari akantu gatubutse akura muri uyu muziki.

Mu minsi ishize hasakaye amafoto y’inzu nziza cyane bivugwa ko ari iya King james yujuje ku Ruyenzi ahitegeye neza umujyi wa Kigali, ubu nabwo biravugwa ko amaze gufungura iduka ry’ubucuruzi ‘Supermarket ‘ yise “Mango Supermarket” mu murenge wa Nyamirambo mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge.

Iyi Supermarket “Mango Supermarket”  yatangiye gukorera i Nyamirambo imbere ya St Andre muri etaje nshya ihubatse.

King James kugeza ubu ntakintu aratangaza byinshi kuri iyi Supermarket, bigaragara ko King James hari umusaruro ufatika amaze gukura mu muziki nyarwanda uri kugenda uzamuka cyane.

King James yafunguye Supermarket i Nyamirambo. Photo (Inyarwanda)
King James wafunguye Supermarket mu mujyi wa Kigali.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger