AmakuruImyidagaduro

King James yaciye amarenga yo gutangiza ibihembo (Awards) bishimira abanyamuziki’

Ruhumuriza James uzwi nka King James  muri muzika nyarwanda yemeje ko afite gahunda yo gutanga ibihembo ku banyamuziki cyangwa abahanzi bitwaye neza mu muziki umwaka utaha mu rwego rwo kubatera imbaraga.

Kuri ubu King James aritegura gushyira hanze hanze Album nshya yitwa ‘Ubushobozi’ izaba iriho indirimbo 15,  agaragaza ko kuba mu Rwanda nta bihembo bitangwa ku banyamuziki nk’uko ahandi bimeze ari kimwe mu bintu abona bidindiza iterambere ry’umuziki w’i Rwanda.

King James akomeza ku iterambere ry’umuziki n’umuvudukko umuziki wariho agereranyije n’iki gihe yagize ati ;

”Amarushanwa yari menshi Guma Guma, amawadi (Awards)….Ntekereza ko ari nacyo kintu buriya n’abari kutureba wenda bazakora n’ubwo nteganya ko nanjye hari igihe kizagera nkaba nabitegura ikintu kijyanye na Awards buriya iyo nta bihembo bihari hari ikintu kinini cyane byica ku muziki.”

Akomeza agira ati:”Kuko ibihembo si ngombwa ko biba ari n’amafaranga cyane ahubwo kumva umuhanzi yatwaye ‘awards’ burya biramusunika gukora n’ubutaha akazakora kugira ngo abone ikindi gihembo, abantu rero babitegura navuga ko bakwiye gushyiramo ingufu hakaboneka ibihembo.” aha King James yaganiraga n’umunyamakuru Nyarwaya  Yago.

Uyu muhanzi akomeza agira ati”Nta gihindutse ndabiteganya umwaka utaha. Ntekereza ko mubo turi gukorana mu bijyanye n’iyi Zana Talent dutekereza kuzatangira gutanga ibihembo ku bahanzi “ King James asubiza umunyamakuru Yago wari umubajije niba abiteganya.

Kings James yakomeje yongeraho ati “Ni ingenzi cyane kuko nk’ubu urugero ntekereza ko nk’aba bahanzi bashya bari gukora ibintu byiza kandi twese turabibona ,byaba bibabaje birangiriye hariya gusa izi ndirimbo bari gukora nziza  turi kumva turi kubyina ntazabe afite igihembo azamanika ahantu avuge ati “iyi ndirimbo nyisohora abanyarwanda barayikunze mbona igihembo” Hari ikintu bisigira umuhanzi kandi bimutera umurava kuba yakora ibindi ni ingenzi cyane kandi ni ikintu kihutirwa.”

Mu gusobanura impamvu abona ituma mu Rwanda kugera ubu nta Awards zihari, King James yagize ai  ati:”Ntekereza ko ariko abagiye babikora bashobora kuba baragiye babura ababashoramo amafaranga uko bikwiye kugira ngo banategure ibintu bizima noneho wenda nabo bagomba ibintu ntibabibone.”

Atanga urugero rwa Awards zimwe zategurwaga ariko abahanzi bari bagenewe amafaranga runaka bikarangira batayabonye.

Ati:”Ni urugero hari izo nigeze kumva zigeze kuba bemereye abantu amafaranga ariko ntibayabaha, urumva nabyo bica intege, nyine bica intege abo babiteguye bigaca n’intege umuhanzi.”

King James yemeza kandi ko n’ubwo n’andi makompanyi akwiye kureba mu nguni y’ikijyanye no gutanga ibihembo nk’iturufu ikomeye yo kwamamaza ariko nawe azatangira gutanga ‘Awards’ mu mwaka utaha.

Aragira ati:”Nabwira kompanyi zitandukanye yaba iz’itumanaho n’ibinyobwa aho ahantu baharebe batangire gutegura Awards kuko ni ikintu cyiza mu kwamamaza, ikindi baba bari no guha agaciro umuziki.” Yinjira neza mu ngingo yo kuba agiye gutangira gutegura igikombe cyo guhembwa abahanzi, ati:”Ndabitegura ahubwo umwaka utaha hatagize igihinduka.”

Twabibutsa ko mu ndirimbo 15 zigize Album nshya ya King James ebyiri ni zo zimaze kujya hanze: “Ndagukumbuye” na “Ubudahwema” mu gihe hari n’indi yamaze gutangaza izina ryayo yitwa “Nyabugogo”

King James niwe wegukanye Primus Guma Guma Superstar mu 2012

Twitter
WhatsApp
FbMessenger