Amakuru

Kimwe mu bihugu bibarizwa muri NATO cyahinduye izina bidasubirwaho ! Menya impamvu

Ku wa Kane w’iki cyumweru, Umuryango w’Abibumbye wemeje ko Turukiya ihindurirwa izina ikitwa Turkiye nk’uko byari bimaze igihe bisabwa na Guverinoma y’iki gihugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turkiye, Mevlut Cavusoglu yavuze ko kugera kuri iyi ntego yo guhindura izina “bizazamura isura n’agaciro by’igihugu cyacu.”

Intego nyamukuru yatumye hafatwa umwanzuro wo guhindura izina ry’iki gihugu, ni ugushyira umucyo no kuvana urujijo ku bantu bajyaga bakunda guhita bumva hari isano gifitanye n’ikirango cy’inyoni gisanzwe kiranga ikiruhuko cy’Amashimwe kiba muri Amerika y’Amajyaruguru.

Ijambo “turkey” rinasanzwe risobanurwa nko “gutsindwa” nk’uko Snan Ulgen, umuyobozi w’ikinyamakuru cya EDAM gikorera Istanbul abivuga, aho anongera kwitsa ku kuba bifuzaga guhanagura isano ikunda gushyirwa hagati y’igihugu cyabo n’inyoni.

Perezida w’iki gihugu, Recep Tayyip Erdogan witegura kongera kwiyamamariza kukiyobora muri manda nshya umwaka utaha, akomoza ku mpamvu zo guhindura izina ry’igihugu yagize ati “izina rishya risobanuye umuco, indangagaciro n’iterambere ry’abenegihugu mu buryo bwiza.”

Byitezwe ko imiryango mpuzamahanga ihita itangira gukoresha iri zina rishya mu mvugo no mu nyandiko, icyakora muri rubanda nyamwinshi si ibintu buzira ngo bucye byamaze kumenyerwa ndetse hanitezwe ko bizafata imyaka myinshi ku baturage by’umwihariko abo mu mahanga; kwimuka bava kuri Turukiya bagatangira kujya bakoresha Turkiye.

Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Turgut Ozal yavuze ko atari ubwa mbere igihugu cyabo cyari kigerageje ibyo guhindura izina kuko byigeze kugeragezwa hagati mu myaka ya 1980 ariko bikarangira bidakunze.



Ku rundi ruhande ariko hari abasesenguzi bagaragaje ko guhindura izina kuri iki gihe ari umwanya mwiza wo kubyifashisha nk’iturufu mu matora agomba gukorwa umwaka utaha.

Francesco Siccardi umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa bya Carnegie Europe yagize ati “icyemezo cyo guhindura izina cyashyizwe ahabona mu Ukuboza umwaka ushize, mu gihe Perezida Erdogan yakurikiraniraga hafi ibitekerezo byerekeye amatora mu gihe igihugu cyarimo gica mu kibazo gikomeye cy’ihungabana ry’ubukungu mu myaka 20 ishize.”

Abasesenguzi banabibona nk’uburyo bwo kongera gutuma igihugu cyongera kuzamura izina kikavugwa mu ruhando mpuzamahanga mu rwego rwo kureba ko cyacubya ibibazo by’itakazagaciro ry’ifaranga n’ihungabana ry’ubukungu bibarwa ko byageze ku gipimo cya 73.5% mu kwezi gushize ibintu byaherukaga mu myaka 22 ishize.

Muri Mata kandi ubucuruzi mpuzamahanga bwa Turkiye bivugwa ko bwasubiye inyuma ho miliyari 6,11$ ndetse bikaba ari ibintu byagiye bibaho uko umwaka usimburana n’undi ku buryo bavuga ko perezida asa n’uri kuyobya uburari ngo abantu badahugira ku bibazo byugarije igihugu cye aho hari n’abaturage batangiye kwirara mu mihanda kubera ibibazo bibugarije.

Uyu mwanzuro wo guhindura izina wakiriwe mu buryo butandukanye burimo gutuma abaturage b’igihugu basa n’abahuze ntibagumye kwitsa ku bibazo bihari, kuba byakwifashishwa nk’iturufu mu gihe cy’amatora no gutuma igihugu kirushaho kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga ntihanakomeze kuvugwa cyane ku ngorane kirimo hamwe n’izindi mpamvu zitandukanye zigaragazwa n’abasesenguzi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger