AmakuruImikino

Kimenyi Yves yavuze kubyo kuba umukunzi we yaba yaramutaye akigira Dubai

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi na Rayon Sports Kimenyi Yves yavuze ko amakuru ari kuvugwa y’uko umukunzi we, Uwase Muyango uzwi nka Kibaruma yaba yaramwanze akisangira umukunzi we mushya Dubai ntayo azi kuko yari amaze iminsi mu ikipe y’igihugu.

Yagize ati”ntabyo nzi, naje mu mwiherero musize. Ibyo byose byavuzwe ndi mu mwiherero w’ikipe y’igihugu kandi njye nzi ko namusize mu Rwanda, niba yaragiye sinzi niba habaho u Rwanda rumwe n’urwa kabiri.”

Uyu musore kandi yemeje ko nta kibazo na kimwe afitanye n’umukunzi we, Uwase Muyango Kibaruma wegukanya ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2017.

Muri Kanama 2019, ni bwo aba bombi bahamije ko bakundana bizira uburyarya, bagiye banabigaragaza ku mbuga nkoranyambaga babwirana amagambo y’urukundo.

Ibintu byarushishije kuba byiza hagati y’aba bakunzi tariki ya 13 Ukwakira 2019, ubwo Kibaruma yafashaga umukunzi we kwizihiza isabukuru y’amavuko.

Inkuru ivuga ko Kibaruma yaba yasize Kimenyi Yves akerekeza Dubai yatangiye kuvugwa mu Cyumweru gishize aho bavugaga ko uyu mukobwa yahabonye akazi, bidateye kabiri bivugwa ko yanamaze gutandukana na Kimenyi kuko muri Dubai yasanzeyo umukunzi we.

Kimenyi Yves, ibi yabigarutseho, nyuma y’umukino Amavubi yasezereyemo Ethiopia akabona itike ya CHAN.

Kimenyi yves yavuze ko amakuru avuga ko umukunzi we yagutaye ntayo azi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger