AmakuruImyidagaduroUrukundo

Kimenyi Yves yatewe akanyabugabo n’umukunzi we nyuma yo kuba iciro ry’umugani

Didy dor, yahumurije ndetse anabwira umunyezamu wa APR FC Kimenyi Yves ko amukunda urudashira nyuma y’uko uyu musore abaye ikimenyabose kubera amashusho yasakaye kuri uyu wa Mbere yambaye ubusa buri buri.

Nyuma y’akanya gato aya mashusho ageze hanze, hari abatangiye kuvuga ko aya mashusho yaba yashyizwe hanze n’uyu mukunzi we, icyakora yahise abyamaganira kure avuga ko uko bari kubibona ariko na we yabibonye.

Mu butumwa Didy yashyize hanze, yavuze ko ibiri kuvugwa ku mukunzi we Kimenyi Yves ntacyo biteze guhungabanya ku rukundo rwabo ndetse ko ari nk’amazi ari kugwa ku rutare, yakomeje avuga ko kuva aya mashusho ye yajya hanze ari kumukunda kurushaho.

Yagize ati” Mukunzi, mu minsi mike ishize navuze ko urukundo rwacu rugiye kurenga ibigaragara rukagera mu mwuka, ubugingo bwacu. Ni yo mpamvu ibihe by’ibigeragezo nk’ibi bidashobora kutunyeganyeza. Niba hari ikibaye, tuzagisohokanamo tukiri mu rukundo. uyu munsi, nabyutse numva ngukunze bidasanzwe kandi urukundo rwanjye ruzakomeza gukura n’ejo hazaza. Ibyabaye ni nk’ amazi basutse ku rutare, ayo mazi arakama ariko urutare rurasigara. Urukundo rwacu ni urwo rutare. Komera kandi ndacyari kumwe nawe muri uru rugendo,  ngukunda urutazashira.

Bivugwa ko ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 14 Mata 2019 bari basohokanye muri kamwe mu bubari bwo mu mujyi wa Kigali ndetse aba ngo nta kibazo na kimwe mu rukundo bari bafitanye.

Biravugwa kandi ko Kimenyi Yves yibwe telefone mu mpera z’iki cyumweru turangije. Ikindi ngo ni telefone itabagamo umubare w’ibanga ku buryo byoroheye uwayibye kujya mu mashusho akaba yasangamo amwe muri ayangaya yashyizwe hanze. Kugeza ubu nyiri ubwite ntabwo aragira icyo atangaza kuri iki kibazo ndetse twanageregeje kumushaka kuri telefone ye igendanwa ntiyaboneka.

Kimenyi Yves n’umukunzi we

Twitter
WhatsApp
FbMessenger