AmakuruImyidagaduro

Kim Kardashian ari gushimwa cyane kubera ibikorwa by’ubumuntu akomeje kugaragaza

Kim Kardashian umugore w’umuraperi Kanye West akomeje gushimwa cyane n’abatuye Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse n’abantu bo hirya no hino, kubera ibikorwa bigaragaza umutima wa kimtu akomeje gukora agirira impuhwe abari mu gihome.

Uyu mugore akomeje kuvugwaho gutanga urugero rwiza nyuma yo gufunguza umugabo wari warakatiwe gufungwa burundu, amaze imyaka 22 muri gereza afungiwe gukoresha ibiyobyabwenge.

Abinyujije kuri Twitter, ejo hashize yatangaje ko afatanyije n’umunyamategeko bashoboye kubohoza uwo mugabo wari kuzafungwa ubuzima bwe bwose azira icyaha cyoroheje.

Yagize ati “Twongeye turabikora. Maze kwitaba telefoni ngirana ikiganiro cyiza n’umuryango wa Jeffrey wo muri Miami umaze kurekurwa. Yari amaze imyaka 22 muri gereza yarakatiwe gufungwa ubuzima bwose kubera icyaha cyoroheje kijyanye n’ibiyobyabwenge.”

Yonteyeho ko igihe uwo mugabo yari amaze muri gereza ari kinini, bikaba bimushimishije cyane gukiza ubuzima bw’umuntu.

Kardashian West, ubu uri kwigira kuba umunyamategeko, mu mwaka ushize yanasabiye imbabazi imfungwa zakatiwe gufungwa igihe kirekire kandi zifite amakosa adakanganye.

Yasabye Perezida Trump gukuriraho igihano Alice Marie Johnson nawe wari warakatiwe gufungwa burundu, kubera gukoresha ibiyobyabwenge ntagire uwo asagarira.

Umugabo Kim Kardashian yafunguje yamaze guhura n’umuryango we

Johnson akimara kurekurwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahise ivugurura itegeko rigenga ubutabera, Trump arishyiraho umukono mu Kuboza kwa 2018.

Uyu mugore mu kiganiro n’ikinyamakuru Vogue yavuze ko yafashe umwanzuro wo kwiga amategeko mu mujyi wa San Francisco ku buryo mu mwaka wa 2022 azaba ari umunyamategeko w’umwuga.

Ati “ Nabanje kubitekerezaho cyane ariko maze kurekuza Johnson mfata umwanzuro udakuka. Sinari nzi ko nzigera na rimwe ntera Leta gushyiraho amategeko. ”

Akomeje gukorana n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu bakaganiriza abayobozi babasaba kurekura abantu bakwiye andi mahirwe mu buzima.

Kardashian yize mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Pierce College ntiyayarangiza, ariko Leta ya California yemerera abantu kuba abanyamategeko basasomye mu bitabo cyangwa bagatozwa n’umunyamategek cyangwa umucamanza ubyemerewe.

Mu mwaka ushize Kardashian yafunguje umugore Marie Johnson
Twitter
WhatsApp
FbMessenger