AmakuruAmakuru ashushye

Kim Jong-un yatereye umusozi udasanzwe ku ifarashi (+AMAFOTO)

Perezida wa Koreya ya ruguru Kim Jong-un yatereye umusozi wa mbere mu burebure muri iki gihugu atwaye ifarasi.

Uyu musozi ufite ubutumburuke bwa metero 2,750 kandi abasesenguzi bavuga ko bizwi ko ibyo abikora iyo hari ibintu bikomeye ari hafi gutangaza.

Uruhererekane rw’amafoto yatangajwe n’igitangazamakuru KCNA agaragaza Bwana Kim yapanze ifarashi y’igitare ku musozi Paektu utwikiriwe n’urubura.

Uyu musozi ufite igisobanuro cyihariye muri iki gihugu ndetse wubahwa nk’ahantu se wa Kim Jong-un yavukiye.

Mu 2017, yasuye uwo musozi habura ibyumweru bicye ngo ageze ijambo ku baturage rijyanye n’umwaka mushya.

Icyo gihe yaciye amarenga ko umubano hagati ya Koreya ya ruguru na Koreya y’epfo ugiye kuba mwiza.

Amakuru avuga ko Bwana Kim amaze guterera uyu musozi wa Paektu nibura inshuro eshatu, ndetse ko mu 2018 yawusuye ari kumwe na Perezida Moon Jae-in wa Koreya y’epfo.

Uyu musozi uri kuri kilometero zibarirwa mu magana uvuye mu murwa mukuru Pyongyang, kandi uri neza neza ku mupaka ugabanya Koreya ya ruguru n’Ubushinwa.

Perezida Kim ku gasongero k’umusozi Paektu
Kim Jong-un ku mugongo w’ifarashi y’igitare ku musozi utwikiriwe n’urubura wa Paektu

Twitter
WhatsApp
FbMessenger