AmakuruPolitiki

Kigali: Uruzinduko rw’Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri yo gutwara abantu n’ibintu muri Guinea rugamije iki?

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Kamena,  itsinda ry’intumwa zo muri Guinea ziyobowe n’Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri yo gutwara abantu n’ibintu; Mamadou Saliou Diaby ziri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda ruzamara iminsi itanu, zasuye Polisi y’u Rwanda.

Bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, bagirana ibiganiro byibanze ku mikorere ya Polisi y’u Rwanda by’umwihariko ku birebana n’umutekano wo mu muhanda.

DIGP Ujeneza yavuze ko umutekano wo mu muhanda uza mu nshingano z’ibanze za Polisi y’u Rwanda, kandi ko ushyirwamo imbaraga kugira ngo impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bw’abantu zibashe gukumirwa.

Yagize ati: “Umutekano wo mu muhanda uza mu by’ibanze bigize inshingano zacu nk’abashinzwe umutekano w’abantu n’ibintu byabo, dushingiye ku kuba impanuka zo mu muhanda ziri mu bihitana ubuzima bw’abantu benshi nk’uko bigaragazwa n’umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS).”

“OMS itangaza ko buri mwaka ku isi, hapfa abantu miliyoni 1,35 mu mihanda, hagakomereka abari hagati ya miliyoni 20 na 50, ni ukuvuga ko umuntu umwe yitaba Imana hafi buri masegonda 21. OMS ivuga kandi ko mu mwaka wa 2030, abantu miliyoni 2 n’ibihumbi 300 bazaba bapfa bazize impanuka zo mu muhanda.”

Bahawe ikiganiro kijyanye n’uko Polisi y’u Rwanda icunga umutekano wo mu muhanda, imiterere n’imikorere y’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda n’andi mashami nk’ Ishami rishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’Ibinyabiziga n’irishinzwe gutanga ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga ndetse n’uburyo bwifashishwa mu guhangana n’impanuka zo mu muhanda.

Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri ifite gutwara abantu n’ibintu mu nshingano zayo muri Guinea, Mamadou Saliou Diaby, yashimiye u Rwanda uburyo bakiriwe, avuga ko uru ruzinduko ruzabafasha kwiga byinshi bijyanye n’imbaraga u Rwanda rwashyize mu guteza imbere ubwikorezi n’umutekano wo mu muhanda.

Ati: “Igihugu cy’u Rwanda kirimo gutera imbere mu buryo bugaragara mu ngeri zose ari nayo mpamvu twakoze urugendo kuva muri Guinea tuje mu Rwanda.”  Yagize ati: “85% by’abaturage muri Guinea bakoresha imihanda yo ku butaka kandi nyamara iyo mihanda iberamo impanuka zituruka ahanini ku burangare bw’abayikoresha, kuba idafite ibikorwaremezo bihagije no kutubahiriza amategeko y’umuhanda n’ibindi. Uru ruzinduko ni amahirwe yo kwirebera ibikorerwa mu Rwanda dushobora kwigiraho cyane cyane ku birebana n’umutekano wo mu muhanda no ku cyakorwa ngo impanuka zo mu muhanda zigabanyuke.”

Nyuma ya saa sita izi ntumwa zasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bikaba biteganyijwe ko bazasura Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga, Ishami rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga, n’ibindi bigo bitandukanye.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger