Amakuru ashushyeUrukundo

Kigali: Umusore yagiye mu isabukuru y’amavuko y’inkumi bamwicirayo

Umurambo w’Umusore witwa Rwamuningi w’imyaka 27 wabonetse ahagana saa moya z’igitondo mu gitondo cyo kuri uyu wa kane mu kagari ka Ruhango mu murenge wa Gisozi  ho mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali hafi y’aho yari yaraye yitabiriye isabukuru y’amavuko y’inkumi bahoze baturanye hano. Uyu musore birakekwa ko yishwe n’umushito bamujombye mu gituza ugahinguranya umutima.

Imirwano yaraye ihuje abari muri ibyo birori by’inkumi yagize isabukuru nta muturanyi wigeze ayitabara ngo amenye uko birangiye.

Vincent Niyotwizera umuyobozi w’Akagari ka Ruhango yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko mu gitondo ari bwo yatabajwe n’ababonye umurambo, yahagera agasanga ni umusore wishwe atewe akuma gato (haracyekwa umushito) mu gituza kakagera ku mutima. Ngo nta handi umubiri we ufite igikomere uretse aho mu gituza hatobowe n’akuma gasongoye.

Amakuru agera k’Umuseke avuga ko uyu musore yari yaje mu isabukuru y’umurundikazi bahoze baturanye muri iki gipangu (urugo rurimo inzu nyinshi zikodeshwa) na we yahoze atuyemo mbere y’uko yimukira ku Kimisagara.

Biravugwa ko uyu musore yagiranye amakimbirane na bagenzi be bakarwana, bamwe bavuga ko bapfuye uyu mukobwa wari wagize isabukuru.

Umuyobozi w’Akagari yabwiye Umuseke ko abaturiye hano bamubwiye ko nijoro aba basore bari basinze bigaragara muri ibyo birori maze bikaza kumvamo imirwano ari nayo ngo yaba yavuyemo uru rupfu.

Uyu muyobozi avuga ko bishoboka ko habayeho gutabaza ariko abaturanyi ntibabikore ari nayo mpamvu umurambo w’uyu musore wabonetse bucyeye mu gihe imirwano yabaye bwije.

Niyotwizera ati “abaturanyi bakwiye kurangwa n’umutima wo gutabarara, bakareka iby’i Kigali byo kuba ntibindeba”.

Uyu muyobozi avuga ko koko bivugwa ko uyu musore yaba yishwe mu mirwano y’abasore bapfuye uyu mukobwa wagize isabukuru, ariko avuga ko ntawabyemeza neza.

Kugeza ubu umusore umwe, n’uyu mukobwa wagize isabukuru nibo bafunze mu gihe hatangiye gukorwa iperereza kuri uru rupfu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger