AmakuruAmakuru ashushye

Kigali: Umushinwa yatawe muri yombi azira gufata ku ngufu umukobwa yakoreshaga

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko umushinwa witwa Wang Young Jian ufite hoteli mu Mujyi wa Kigali afungwa by’agateganyo, ku cyaha akurikiranyweho cyo gufata ku ngufu umukobwa yakoreshaga.

Iby’uyu mukobwa wafashwe ku ngufu n’uyu mushinwa, byasakaye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter mu kwezi gushize, kizamuwe n’uwitwa Umuhoza Chantal wavuze ko mubyara we yafashwe ku ngufu n’umukoresha we, amezi abiri akaba ashize ategereje umunsi azagezwa imbere y’urukiko.

Icyo gihe yanditse kuri twitter agira ati “Bikiba yatabaje polisi ndetse ihita ihagera. Yahawe ubuvuzi bw’ibanze ndetse ibimenyetso byo gufatwa ku ngufu bikusanywa uwo munsi. Uyu munsi amezi abiri arashize ariko ntaramenyeshwa n’urukiko igihe cy’urubanza.”

“Nanjye mbabazwa n’uburyo uwamufashe ku ngufu yidegembya ndetse yasubiye mu bikorwa bye bisanzwe, mu gihe mubyara wanjye ahorana intimba ndetse asa n’uwatakaje icyizere cy’ubuzima bwe. Nabyiboneye ubwo yamubonaga ku bitaro bimwe twagiyeho ejo gukoresha ibindi bizamini.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yahise amusaba nimero ya telefoni, aza no kumuhamagara.

Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco, yahise yemeza ko iki kibazo kirimo gukurikiranwa kandi ko abashinjacyaha barimo kubyihutisha.

Yakomeje agira ati “Ndizeza ko Abashinjacyaha bafite ubushake kandi baharanira ko abagira uruhare mu guhohotera bishingiye ku gitsina baryozwa ibyaha ndengakamere byabo.”

Nyuma yo gutanga ikirego, uyu mushinwa yabanje gufatwa ariko aza kurekurwa n’urukiko. Ubushinjacyaha bwahise bujurira, kuri uyu wa Gatanu urukiko rwanzura ko aba afunzwe by’agateganyo mu gihe ikirego kigikurikiranwa.

Yanditse kuri Twitter, Minisitiri ahita amusubiza amusaba nimero ya telefoni anahita amuhamagara

Twitter
WhatsApp
FbMessenger