AmakuruAmakuru ashushye

Kigali: Umugore yakomwe mu nkokora n’abashinzwe umutekano agiye gusimbuka ku nyubako y’inkundamahoro

Umugore wo mu Murenge wa Gahanga ,Akarere ka Kicukiro yatabawe ubwo yari agiye kwiyahurira mu nyubako y’Inkundamahoro iherereye mu Murenge wa Kimisagara ahazwi nka Nyabugogo.

Ahagana saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki a 10 Ukuboza 2021, nibwo uyu mugore w’abana batatu yashatse kwiyahura asimbutse mu igorofa ya Gatanu.

Uyu mugore wafatanywe ibarwa yari yanditse avuga ko yafashe icyemezo cyo kwiyahura kubera ko yasanze Isi ishaririye.

Ubuyobozi bw’Inkundamahoro bwabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko camera zishinzwe umutekano w’iyi inyubako ari zo zerekanye amashusho y’uko uyu mugore ashaka kwiyahura, abashinzwe umutekano bahita bajya kuburizamo iki gikorwa.

Uyu mugore yabwiye IGIHE dukesha ko yari agiye kwiyahura kubera ko yasanze isi ntacyo imumariye n’ubuzima bumushaririye.

Yagize ati:’’Ikibazo mfite n’uko hari ibintu mba mbona nkeneye nakwihaye kuva mfite amaboko n’amaguru n’umutwe, nubwo abantu bakunda kunyita umusazi ndi muzima pe! Njya nkurura ubuzima bwanjye nkabona nta cyiza cy’Isi’’.

Uyu mugore yavuze ko ari ubwa gatatu yari agerageje kwiyahura ariko ko yaganirijwe, agahumurizwa akerekwa ko adakwiye kwiheba no gushaka kwivutsa ubuzima.

Ngo yahise ihindura igitekerezo yari afite, anasaba abafite icyo gitekerezo kukireka.

Abahanga mu by’Ubuzima bwo mu mutwe bavuga ko abenshi mu biyahura, baba basanganywe ibibazo byo mu mutwe bitavuwe hakiri kare ari nabyo bikomeje kugaragara mu muryango nyarwanda muri iki gihe.

Ubuyobozi bw’inyubako y’Inkundamahoro bwashyizeho uburinzi buhagije burimo na camera zicunga umutekano, Uyu mugore yaganirijwe afata umwanzuro wo kutazongera kubigerageza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger