AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Kigali: Sonatubes hagiye kugaragara mu isura nshya ibereye ijisho (Amafoto)

Mu gihe imirimo yo kubaka umuhanda Sonatubes-Gahanga-Akagera irimbanyije, Umujyi wa Kigali werekanye uko mu masangano y’imihanda ahazwi nka Kicukiro Centre hazubakwa.

Nk’uko igishushanyo mbonera cyawo kibigaragaza, imbere y’isoko rya Kicukiro hari kubakwa ihuriro ry’imihanda (Rond Point) rifite umuhanda hejuru no hasi ku buryo ibinyabiziga bimwe bizajya bica hasi ibindi bikanyura hejuru.

Hejuru y’iyi ’rond point’ hazaba hari imihanda ibiri ifite aho kunyura hane, mu gihe ku ruhande rwayo hasi hari indi ibiri (iburyo n’ubumoso) izajya yifashishwa n’ibinyabiziga byanyuze munsi y’iri huriro ry’imihanda, yaba ibiturutse cyangwa ibijya mu muhanda wa Rwandex-Centre cyangwa mu muhanda mushya ujya mu Kagarama uri kubakwa ahahoze ari muri ETO Kicukiro.

Bikaba byitezweho kugabanya umuvundo w’imodoka wakundaga kugaragara muri aka gace.Ibi byakozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cya Kigali,

Umuhanda Sonatubes – Gahanga – Akagera urimo kuzamurwa ku bufatanye n’ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi bw’u Rwanda (RTDA), nk’uko Umujyi wa Kigali wabitangaje kuri Twitter.

Umushinga uzarangira muri kamena 2022. Ihuriro ry’iyi mihanda ya Kicukiro rizaba ryubatswe gihanga nkuko amafoto yabigaragaje.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger