Amakuru ashushye

Kigali: Nyuma y’insengero, zimwe mu nzu z’ubucuruzi na zo zafunzwe

Nyuma y’umubare utari muto w’insengero zafunzwe kubera ibibazo byiganjemo iby’umwanda, Umujyi wa Kigali nanone wafunze zimwe mu nyubako zikomeye z’ubucuruzi kubera umwanda nyuma yo kudakurikiza amabwiriza zahawe mu genzura ryagaragajeko zifite ikibazo cy’umwanda.

Umuyobozi ushinzwe Ubuzima n’Ibidukikije mu Mujyi wa Kigali, Mukangarambe Patricie, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko izi nyubako zifunzwe guhera mu mpera z’icyumweru gishize, zikaba zose zazize kutubahiriza amabwiriza y’isuku.

Yagize ati “Buri imwe ifite ikibazo cyihariye ariko byose bifitanye isano no kutuzuza ibijyanye n’isuku cyane mu bikoni. Uko bategura ibyo kurya, aho babibika, ku buryo ubona bidakosowe byateza ikibazo.”

Yakomeje agira ati “Mu byumweru bibiri bishinze zagenzuwe n’abagenzuzi maze babereka ibyo bagomba gukosora, basubiyeyo basanga ntibabikosoye. Muri icyo gihe rero hari izindi (nyubako) bandikiye barabikosora ariko bariya bagiriwe inama ariko basubiyeyo basanga batarabikoze.”

Inyubako ziri ku rutonde rw’izafanzwe zirimo, Kwetu Resident Hotel, DV Appartment, La Palisse Nyandungu, Isimbi Hotel, Impala Hotel, Rolex Restaurant, Amazing Restaurant, Chez John Restaurant, Aromas Coffee House, Fantastic Restaurants, Sky Hotel (Eminence), Sundowner (Kimihurura) na Quelque Part Bar & Restaurant.

Hotel la Palice i Nyandungu iri mu zafunzwe.

Magingo aya ntaw’urafungurirwa mu bafungiwe, gusa amabwiriza yatanzwe avuga ko urangiza gukemura ibyo yasabwe gutunganya ahamagara abagenzuzi bakamufungurira.

Mukangarambe yanongeyeho ko umubare w’abafungirwa ushobora kwiyongera cyangwa kugabanuka kuko uwujuje ibisabwa agenda afungurirwa.

Iri genzura ry’isuku mu rikomeje gukorwa mu tubari, restaurant, sauna, aho batunganyiriza imisatsi, amasoko, inzu zo gucumbikamo, amagaraji n’ahandi rije rikurikira amabwiriza agenga isuku yasohowe n’Umujyi wa Kigali.

Isimbi Hotel na yo iri muzafunzwe.

Aya mabwiriza avuga ko restaurant, inzu ikorerwamo igomba kuba itaragenewe guturwamo, iri kure y’imyanda nibura muri kilometero imwe uvuye ku kimoteri, yitaruye inzu zituwemo kandi ahayikikije hatari ivumbi cyangwa icyondo.

Igomba kuba ifite uburyo bwo kubika amazi no gufata amazi y’imvura; ifite uburyo bwo gucunga amazi yanduye; iteye irangi ryera cyangwa irijya gusa n’umuhondo; yubakishijwe ibikoresho bikomeye kandi ikorewe amasuku.

Igomba kandi kugira ubuhumekero buhagije, igikoni cyubakishije amakaro hasi no ku nkuta nibura kugeza kuri metero 1.5; uburyo bwo gusohora umwotsi n’ubushyuhe mu gikoni; aho kogereza ibikoresho hari n’igikoresho gishyushya amazi kandi atemba, ububiko bufite urumuri ruhagije, ubuhumekero, udutara n’utubaho two guterekaho ibintu n’ibindi.

Impala Hoteli yiyongereye ku nsengero.

Abakozi bo muri restaurant na bo bagomba kuba bafite isuku ku mubiri no ku myambaro, kandi baciye ukubiri n’indwara zituruka ku mwanda, iz’uruhu ndetse n’iz’ubuhumekero.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger