AmakuruUtuntu Nutundi

Kigali: Moto yahiye iragurumana, uwari uyitwaye ahitamo kwihungira-Amafoto

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, moto yafatiwe n’inkongi y’umuriro mu muhanda uva i Nyarutarama werekeza ku Kinamba, uwari uyiriho ahitamo gutega indi arihungira mu rwego rwo gukiza amagara ye.

Abari hafi y’aho iyi mpanuka yabereye bavuze ko batasobanukiwe n’ibyayo kuko babonye umuntu yicaye kuri moto, yatangira kwaka akayijugunya munsi y’umuhanda agahita yigendera.

umwe yagize ati” Twagiye kubona tubona moto yagendaga mu muhanda itangiye gushya ihereye hamwe umuntu akandagira atwaye, uwari utwaye ahita ayivaho ayisunikira mu muferege irashya irakongoka.”

Uwo wabonye impanuka iba,yakomeje avuga ko mu gihe bageragezaga gutabara ngo barebe ko iyi moto yazima itarakongoka, ngo bahindukiye ngo barebe niba nyirayo agihari bamubona yurira moto arigendera nta kintu na kimwe avuze.

Abamotari barebera uko moto ya mugenzi wabo yashyaga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger