AmakuruImyidagaduro

kigali Jazz junction : Johnny Drille yamaze kugera i Kigali (+AMAFOTO)

John Ighodaro wamamaye nka  Johnny Drille mu muziki wa Nigeria no muri Afurika muri rusange yamaze kugera i Kigali aho aje gutaramira abakunzi b’umuziki we mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba ku wa 27 Nzeri 2019.

Uyu muhanzi w’imyaka 29  uri mubakunzwe na benshi cyane muri iki gihe yageze i Kigali ku mugoroba wo kuwa 2 ku isaha ya saa tatu n’iminota 40 mbere y’iminsi 3 ngo igitaramo kibe.

Johnny Drille ni umwe mu bahanzi bafashwa na Label ya Mavin Records iyoborwa na Don Jazzy, yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Wait for me’, ‘Shine’, ‘Finding efe’,’Romeo & Julliet’ n’izindi.

Uyu muhanzi aje mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction azahuriramo n’umuhanzi Nyarwanda Sintex. Iki gitaramo biteganyijwe ko kizabera muri  parkingi ya  Camp Kigali, kwinjira bizaba ari ibihumbi icumi ahasanzwe, ibihumbi 20 mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 204 ku meza y’abantu umunani.

Johnny Drille (wambaye umupira w’umukara) yageze i Kigali ku isaha ya saa tatu n’iminota 40 mbere y’iminsi 3 ngo igitaramo kibe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger