AmakuruAmakuru ashushye

Kigali: Imodoka itwara abagenzi yabuze feri igonga izari ziyiri imbere n’amatara yo ku muhanda

Imodoka itwara abagenzi ya RFTC yo mu bwoko bwa Coaster yavaga mu Mujyi wa Kigali rwagati imanuka ahitwa Sopetrade, yabuze feri bituma igonga izindi eshatu, amatara yo ku muhanda na moto yari itwaye umugenzi.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa 9:20’ za mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Kamena 2019.

Polisi ishinzwe umutekano mu muhanda ihamya ko iyi mpanuka yatewe n’uko iyo Coaster yabuze feri.

Icyakora amakuru atangwa n’umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Ndushabndi Jean Marie Vianney,avuga ko umugenzi wari kuri moto ari we wakomeretse akaba yahise ajyanwa kwa muganga.

Yongeyeho ko iyi Coaster yanagonze amapoto y’amatara atatu ubwo uwari uyitwaye yarwanaga nayo kugira ngo ihagarare.

Igenzura ryahise rikorwa kuri iyi modoka yakoze impanuka,  rigaragaza ko yari yujuje ibyangombwa byose bisabwa imodoka ngo ijye mu muhanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger